skol
fortebet

Ruhango: Hafashwe abantu 2 bakekwaho kwica wa mwarimukazi wapfiriye ku Nshuti ye yari yasuye

Yanditswe: Friday 01, May 2020

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], ruratangaza ko rwataye muri yombi abandi bantu babiri barimo uwitwa Turatsinze Alias Padiri, na mugenzi we Ndahayo bakekwaho kwica Umwarimukazi witwa Uwimana Monique wapfuye mu mpera z’icyumweru gishize,ubwo yari yagiye gusura inshuti ye akagwayo bitunguranye.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha ikinyamakuru UMUSEKE,avuga ko Turatsinze alias Padiri na Ndahayo biyongereye kuri Mukakalisa Chantal nyakwigendera yari yasuye, we wahise atabwa muri yombi akekwaho iki cyaha cy’ubwicanyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yabwiye Umuseke ko abo bagabo bombi bari basanzwe bajya mu rugo rwa Mukakalisa Chantal buri gihe.

Habarurema avuga ko abo bose bari mu maboko y’Ubugenzacyaha bwa Byimana.

Yagize ati: “Uwo Mwarimukazi amaze kwitaba Imana, RIB yahise ita muri yombi Mukakalisa Chantal, n’abo bagabo babiri ubu dosiye iri mu bugenzacyaha dutegereje ikizavamo.”

Gusa uyu Muyobozi avuga ko iperereza ari ryo rizagaragaza uruhare rwa buri wese mu rupfu rwa Uwimana Monique.

Yavuze ko amakuru bafite yemeza ko abo bagabo bahoraga basura uyu mugore Mukakalisa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick avuga ko yahawe amakuru ko no mu ijoro Uwimana yapfiriyeho umwe muri aba bagabo yari ahari nk’uko amakuru yahawe abivuga.

Ku wa kabiri nibwo Umurambo we washyinguwe mu Byimana.

Uyu mubyeyi yasize Umwana umwe, yigishaga ku Ishuri ribanza rya Mahembe riherereye mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango.

Mugenzi we yari yasuye yigisha ku Ishuri ryisumbuye ryitwa Ecole Sécondaire Notre-Dâme de Lourdes.

Icyo itegeko rivuga ku cyaha cyo kwica Umuntu

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Uwimana Monique w’Imyaka 48 y’amavuko, wari utuye mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Kamusenyi mu Murenge wa Byimana, mu Karere ka Ruhango bivugwa ko yagiye gusura mugenzi we Mukakalisa taliki 24 Mata 2020.

Ubwo uyu mwarimukazi yapfaga,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick yabwiye Umuseke ko bataramenya icyo Uwimana yazize, gusa avuga ko amakuru yahawe n’abaturage avuga ko yagiye gusura mugenzi we ataka mu nda nyuma akaza gupfa.

Uwimana yigishaga ku Ishuri ribanza rya Mahembe riherereye mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango.

Mugenzi we yari yasuye yigisha ku Ishuri ryisumbuye ryitwa Ecole Sécondaire Notre-Dâme de Lourdes.

Source: UMUSEKE

Ibitekerezo

  • Aho mu Byimana nihabi pe 2014 barihatwiciye 15h00 tuvuye gusura umwana wacu wahigaga abantu babiri baradutangira bafite amahwa nimihoro baradukomeretsa duca kubantu tubatabaza bakaduseka kandi twakomeretse.urahanyibukije😭😭mpamagara inzego zibishinzwe ntawadutabaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa