skol
fortebet

Rusesabagina yahishuye icyari kimujyanye I Burundi bikarangira yisanze I Kigali

Yanditswe: Saturday 19, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo Paul Rusesabagina yahishuye ko mbere y’uko afatwa yari agiye mu Burundi ariko nyuma aza kwisanga mu Rwanda rwamukurikiranagaho ibyaha by’iterabwoba byahitanye abantu benshi mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New York Times, Rusesabagina yavuze ko gahunda ye itari ukuza i Kigali, ahubwo yari agiye i Bujumbura mu Burundi.

Uyu mugabo yasobanurye ko yavuye ku Kibuga cy’Indege cya Al Maktoum i Dubai ari mu ndege bwite yo mu bwoko bwa Bombardier Challenger 605 y’isosiyete yitwa GainJet, “yari yakodeshejwe n’umuntu uturuka i Burundi”, ikaza kumugeza i Kigali mu rukerera rwo ku wa Gatanu.

Paul Rusesabagina yahishuye ko yari agiye i Burundi ku butumire bw’umuvugabutumwa witwa Bishop Constantin Niyomwungeri.

Yavuze ko yari agiye kubonana n’uwo muvugabutumwa ‘yise inshuti ye’ mu bikorwa byo kuvuga kuri filime ‘Hotel Rwanda’ ishingiye ku butwari bwa baringa yitiriwe, aho bivugwa ko yarokoye abantu barenga 1000 bari bahungiye muri Hotel des Mille Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “nari natumiwe n’umuntu nitaga inshuti, wiyita Musenyeri cyangwa intumwa, yari yantumiye kugira ngo nganirize amatorero ye, ngo mbaganirize kuri ‘Hotel Rwanda’. Izina rye ni Constantin Niyomwungeri”.

Rusesabagina yahakanye ko ibi bikorwa hari aho bihuriye na politike, avuga ko byari ibikorwa bisanzwe bijyanye no kuganiriza abantu ku buhamya bwe mu gihe cya Jenoside kandi ko atari ubwa mbere yari abikoze.

Ati “Natanze ibiganiro byinshi [bivuga kuri Hotel Rwanda], naganiriye n’abantu benshi batandukanye. Naganirije amashuri, cyane cyane kaminuza. Ariko nanaganirije amatorero. Rero buri wese ushaka kuntumira, arantumira hanyuma nkavuga ku bihe nanyuzemo mu 1994”.

Yongeyeho ko ibyo bikorwa byo kuganiriza ayo matorero ya Niyomwungeri nta sano bifitanye na politike, ati “ntibyari ibikorwa bya politike, nari ngiye kuvuga gusa ku byambayeho."

Rusesabagina yavuze ko kuva yagera mu Rwanda, yafashwe neza ‘nk’undi muturage usanzwe’. Avuga ko aho afungiye, ashobora kubona buri kimwe cyose ashatse kandi anyuzwe n’uburyo yitaweho.

Yagize ati “yego nyuma y’iyo minsi itatu, nafashwe neza cyane, nta kintu na kimwe nanenga kugeza ubu. Ndya ibyo buri munyarwanda wese arya, mpabwa buri kimwe cyose nshatse. Ubwo rero mfashwe kimwe nk’undi munyarwanda wese”.

Muri iki kiganiro, Rusesabagina yaratunguranye ahakana ibyaha byose ashinjwa avuga ko ari umwere nyamara mbere yaho gato, ku munsi wa mbere w’iburanisha rye, uyu mugabo yari yabwiye urukiko ko ‘yicuza ibikorwa byakozwe na FLN yari ayoboye byo kwica abaturage mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ndetse ko yabisabiye imbabazi abagizweho ingaruka nabyo n’igihugu muri rusange’.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa