addresiya
startimes

Rusizi:Umugabo yatawe muri yombi azira kwica ifumberi 2 mu ishyamba rya Nyungwe

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 May 2020 Yasuwe: 2949

Ku bufatanye n’abashinzwe kurinda Pariki ya Nyungwe, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Gicurasi Polisi y’u Rwanda yafashe uwitwa Riberakurora Samson ufite imyaka 30. Yafatanwe inyamanswa ebyiri zo mu bwoko bw’ifumberi, yari amaze kuzica we na mugenzi we ariko we akaba yarashoboye gucika akaba akirimo gushakishwa.



Bafatiwe mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Kitabi mu kagari ka Kagano mu mudugudu wa Kintobo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko kugira ngo bariya bahigi bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abanshinzwe kurinda Pariki ya Nyungwe.

Yagize ati “Hari kumanywa nka saa saba abashinzwe kurinda Pariki babwira abapolisi ko hari abantu barimo guhiga inyamanswa muri Pariki, abapolisi bahise bajyayo basanga Riberakurora na mugenzi we bamaze kwica inyamanswa ebyiri, cyakora umwe yahise acika.”

Abafashwe bari bafite imitego bakoresha batega ndetse bari bafite imihoro. CIP Twajamahoro yaboneyeho kongera gukangurira abaturage ko nta muntu wemerewe guhiga muri Pariki z’igihugu cyangwa ngo hagire uwica inyamanswa mu mashyamba aho ari hose kuko bihanirwa n’amategeko.

Ati “Abaturage duhora tubakangurira ko inyamanswa aho ziri hose muri za pariki no mu mashyamba ari umutungo w’igihugu nta muntu wemerewe kuzihiga. Uzajya abifatirwamo azajya ashyikirizwa ubutabera abihanirwe.”

Uwafashwe yavuze ko iyo bamaraga kwica izo nyamanswa inyama zazo bajyaga kuzicuruza mu baturage. Ibintu CIP Twajamahoro akangurira abaturage ko atari byiza kuko ziriya nyama zishobora kubatera uburwayi kuko ziriya nyamanswa inyama zazo ntago ziba zipimwe zishobora kubatera uburwayi butandukanye.

Riberakurora yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kitabi kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.

Itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije ingingo ya 58 ivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Urukiko rwa Gisirikare rwarekuye abasirikare 3 muri ba bandi 5 bashinjwa...

Urukiko rwa gisirikare kuri uyu wa Gatanu rwafashe icyemezo ku bujurire...
30 May 2020 Yasuwe: 1616 0

Nyanza: Abantu 24 bahamijwe n’Urukiko ibyaha by’iterabwoba n’ubugambanyi

Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga...
29 May 2020 Yasuwe: 863 0

Nyamagabe: Polisi yataye muri yombi umusore yafashe ari kwiba...

Polisi ikorera mu Karere ka Nyamagabe muri Sitasiyo ya Polisi ya Tare,...
29 May 2020 Yasuwe: 700 0

Ladislas Ntaganzwa wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakatiwe...

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruri mu mujyi wa Nyanza mu majyepfo...
28 May 2020 Yasuwe: 897 0

Gasabo: Polisi yafunze abantu 20 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19...

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 20 bafunzwe bazira kurenga ku mabwiriza...
24 May 2020 Yasuwe: 2081 0

Gasabo: Polisi yataye muri yombi abasore 2 bakoraga amafaranga...

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera mu karere ka Gasabo hafungiwe abasore...
24 May 2020 Yasuwe: 1182 0