skol
fortebet

Rutsiro:Abaturage 24 bafashwe bari gusengera mu cyumba bacucitse muri iki gihe cya Covid-19

Yanditswe: Thursday 16, Apr 2020

Sponsored Ad

Abantu 24 bo mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Gihango bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano bari gusengera mu cyumba bacucitse ibintu bibujijwe kubera amabwiriza ya Leta yo gukumira icyorezo cya COVID-19.

Sponsored Ad

Abo baturage bahuriye mu itsinda ryitwa ASSOC bakaba ngo bubahiriza umunsi wa karindwi. Bafatiwe mu murenge wa Gihango akagari ka Ruhingo basengera hamwe kubera ngo imperuka ibagereyeho.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Emerance Ayinkamiye yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko ubwo bafatwaga bavuze ko barimo gusengera hamwe kubera imperuka ibagereyo.

Aba baturage bafashwe tariki ya 12 Mata 2020, bashyikirizwa Polisi kugira ngo bigishwe ubundi bagezwe mu bugenzacyaha bisobanure ku bijyanye no kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ayinkamiye uyobora Akarere ka Rutsiro avuga ko abashaka gusenga bagomba gusengera mu rugo, kuko ubundi abantu bagomba gusohoka mu rugo ari abafite impamvu ikomeye ibemerera gusohoka naho abandi bakaba bagomba kuguma mu rugo kugira ngo haramutse hagize uwanduye atagira abandi yanduza.

Ku cyumweru gishize,Abantu 21 bo mu Kagari ka Bitare, mu Murenge wa Ngera, mu karere ka Nyaruguru baguwe gitumo bari gusengera mu nzu yahoze ituwemo n’umukecuru akaza kuyimukamo kubera ko yari mu manegeka.

Aba baturage baguwe gitumo n’inzego z’ubuyobozi, bamwe bakwira imishwaro kuko bari babizi ko barenze ku mabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19 gihangayikishije u Rwanda n’isi yose.Hafashwe abagera ku 10 naho abandi bahise bakwira imishwaro.

Mu karere ka Karongi nabwo,tariki ya 04 Mata 2020,Abadivantiste bavuguruye [Abatampera] bo mu Kagari ka Kibirizi mu murenge wa Rubengera, bafashwe bishe amabwiriza ya Leta yo kuguma mu rugo bajya gusengera mu cyumba gito cyo mu rugo rw’umukecuru witwa Elina ari 65 hanyuma inzego zishinzwe umutekano zije kubasohora baranga bavuga ko bari kubahiriza umunsi w’isabato.

Mu kiganiro RBA yagiranye n’ umuyobozi w’akarere ka Karongi,Madamu Mukarutesi Vestine, yavuze ko aba Badivantiste bavugaga ko bakijijwe, bafatiwe mu cyumba gito bacucitse bari gusenga muri iki gihe Leta y’u Rwanda yategetse abantu bose kuguma mu rugo kubera kwirinda ko Coronavirus ikwirakwira.

Mu wundi murenge wa Twumba wo mu karere ka Karongi naho hafashwe abandi bantu bari gusengera mu cyumba bituma abafatiwe muri aka karere bagera ku 105, bajyanwa mu kigo ngororamuco giherereye mu Murenge wa Gashari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa