skol
fortebet

Rwamagana: Mu bakurikiranyweho kwica Umunyeshuri harimo uwamusabye ko bakundana arabyanga

Yanditswe: Saturday 11, Feb 2017

Sponsored Ad

Tariki 8 Gashyantare 2017, Ikinyamakuru Umuryango twabagejejeho inkuru y’ Umwana w’ umukobwa witwa Uwase Claire wigaga mu ishuri ryisumbuye rya Bicumbi riherere mu kagari ka Bicumbi, Umurenge wa Mwurire ho mu karere ka Rwamagana wishwe n’ abagizi ba nabi.
Amakuru mashya Umuryango wamenye ni uko muri batatu bakurikiranyweho urupfu rwa Uwase wari mu kigero cy’ imyaka 16 harimo uwigeze kumusaba ko bakundana akabimwangira.
Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Iburasirazuba IP Emmanuel (...)

Sponsored Ad

Tariki 8 Gashyantare 2017, Ikinyamakuru Umuryango twabagejejeho inkuru y’ Umwana w’ umukobwa witwa Uwase Claire wigaga mu ishuri ryisumbuye rya Bicumbi riherere mu kagari ka Bicumbi, Umurenge wa Mwurire ho mu karere ka Rwamagana wishwe n’ abagizi ba nabi.

Amakuru mashya Umuryango wamenye ni uko muri batatu bakurikiranyweho urupfu rwa Uwase wari mu kigero cy’ imyaka 16 harimo uwigeze kumusaba ko bakundana akabimwangira.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko aya makuru yatangajwe n’ umwe mu batawe muri yombi.

Uyu mwana w’ umukobwa yishwe tariki ya 6 Gashyantare ubwo yari avuye kuvoma mu masaha ya saa moya z’ umugoroba. Uwase yahuye n’ abasore batatu baramufata bamujyanwa mu ikawa bamufata ku ngufu bimuviramo urupfu.

Mu basore bamufashe ku ngufu babiri batawe muri yombi undi aracyashakishwa kuko yahise atoroka. IP Kayigi yabwiye Umuryango ko abasore babiri bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Kigabiro.

Aba basore buri umwe afite imyaka 22 muri bo witwa Mvuyekure Charles niwe wabwiye polisi ko mugenzi we bafunganywe yigeze gusaba Uwase ko bakundana Uwase akabyanga bigatuma agambirira kuzamugirira nabi. Uvugwaho kuba yarasabye urukundo Uwase yari umukozi wo mu rugo iwabo wa Uwase.

Aba basore babwiye polisi ko batamusambanyije bagambiriye kumwica, ngo banamusize mu ikawa batazi ko yapfuye.

IP Kayigi yavuze ko ibisubizo byo kwa muganga bitaragaragaza icyateye urupfu rwa Nyakwigendera gusa ahamya ko yishwe no kubura umwuka bitewe n’ uko aba basore ubwo bamusambanyaga bamupfutse mu maso ngo atababona akabamenya kuko bari abaturanyi be. Ngo banamupfutse umunwa ngo atavuza induru ari nabyo IP Kayigi ashingiraho avuga ko yishwe no kubura umwuka.

Nubwo Umuvugizi wa Polisi ahamya ko uyu mwana wishwe no kubura umwuka, ubuyobozi bw’ akarere ka Rwamagana bwo bwari bwatangarije Umuryango ko Uwase yaba yarishwe agoronzowe ijosi.

Aba basore uko ari babiri babwiye polisi ko bemera icyaha bakoze. Polisi ikomeje gushakisha umusore wa gatatu watorotse.

Umuvugizi wa Polisi IP Kayigi yavuze ko umurambo wa Nyakwigendera wamaze gushyingurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa