skol
fortebet

Rwanda: Abari mu bakuru ba FDLR basabye urukiko ko basubizwa mu buzima busanzwe

Yanditswe: Thursday 10, Dec 2020

Sponsored Ad

Babiri bahoze mu buyobozi bw’umutwe wa FDLR bemereye urukiko ruburanisha imanza z’iterabwoba ruri i Nyanza ko binjiye mu mutwe wa gisirikare utemewe n’amategeko.

Sponsored Ad

Bavuze kandi ko banagize uruhare mu mugambi wo kugirira nabi ubutegetsi, cyakora bahakana kuba baragize uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.

Lt Col Jean Pierre Nsekanabo wari ushinzwe iperereza mu mutwe wa FDLR na Ignace Nkaka wari umuvugizi wayo, basabye ko bafatwa nk’abandi bose bahoze mu mutwe wa FDLR bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Hifashishijwe inzira y’ikoranabuhanga ry’amashusho, Lt Col Jean Pierre Nsekanabo wakunze kumvikana ku mazina ya ’Abega’, yahakanye ibikorwa by’iterabwoba mu nyungu za politiki aregwa n’ubushinjacyaha.

Yemereye urukiko ko yinjiye mu mutwe wa FDLR mu mwaka wa 1998 azi ko ari umutwe wa politiki wifuza guhindura ibintu mu Rwanda.

Yavuze ko ataryozwa ibyakozwe n’umutwe wa FDLR kuko atari umuyobozi wayo kandi akaba ataragize uruhare urwo ari rwo rwose mu bikorwa by’iterabwoba.

Ubushinjacyaha ariko bwo busanga uyu mugabo akwiye kuryozwa ibyakozwe n’abarwanyi b’uyu mutwe ku butaka bw’u Rwanda kuko yari ashinzwe iperereza ryawo.

Col ’Abega’ ahakana kandi uruhare mu bwicanyi aregwa n’ubushinjacyaha. Yabwiye urukiko ko akazi ke k’iperereza yagakoreraga mu biro akaba atarigeze agira uruhare mu bitero byahitanye abantu.

Yemereye urukiko ariko ko yinjiye muri uyu mutwe mu mwaka wa 1998 yumvaga ko ugamije guhindura ubutegetsi mu Rwanda.

Gusa yavuze ko atamenye ko ari umutwe w’iterabwoba nk’uko bivugwa n’ubushinjacyaha.

Umwunganizi we mu mategeko Elias Habimfura yabwiye urukiko ko Lt Col Nsekanabo agomba gufatwa nk’uwari umuyoboke w’umutwe wa FDLR.

Gusa yavuze ko atagomba kubazwa ibyaha byakozwe n’uyu mutwe kuko atari umuyobozi wayo ngo abe yaratanze amabwiriza ku barwanyi.

Kuri we, ’Abega’ agomba gufatwa nk’uko abandi barwanyi bagejejwe mu Rwanda bafatwa, agasubizwa mu buzima busanzwe.

Abajijwe ingero, yavuze Jenerali Paul Rwarakabije wabaye umuyobozi wa FDLR kandi akaba yarashyizwe mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu ubwo yari ageze mu Rwanda.

Urubanza ruragana ku musozo

Ignace Nkaka wakunze kumvikana ku mazina ya La Forge Fils Bazeye, we yari umuvugizi wa FDLR ndetse akaba yari no mu buyobozi bukuru bw’uyu mutwe.

Yemeye kuba yarinjiye mu mutwe utemewe ndetse yifashishije ubuvugizi bwawo agasebya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yemeye ko yabaye mu mugambi wo kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda kuko FDLR yari igamije kubuhirika mu nzira za gisirikare.

Gusa na we yahakanye kuba yaragize uruhare mu bwicanyi kuko atabaye umusirikare.

Yemeye ko yabaye mu nama nkuru iyobora FDLR ariko ngo nta mategeko yahaye abarwanyi kuko igisirikare cyigenga.

Na we yasabye gusubizwa mu buzima busanzwe nk’uko byakorewe abandi bahoze ari abarwanyi.

Aba bombi bafashwe mu mpera y’umwaka wa 2018 bafatiwe ku mupaka wa Uganda na Congo.

Buri wese yarezwe ibyaha bitandatu birimo iterabwoba no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.

Nyuma y’iburanisha rya none, umucamanza Antoine Muhima yavuze ko uru rubanza ruri kwerekeza ku musozo.

Iburanisha ritaha ryashyizwe ku itariki ya 4 z’ukwezi kwa kabiri, abaregwa bakaba bategujwe ko bagomba kwitegura no gutanga ingingo za nyuma zibashinjura.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa