skol
fortebet

Rwanda:Urutonde rw’abahamijwe ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kumurikwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Yanditswe: Saturday 20, Jun 2020

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Ubutabera , Johnston Busingye yashimangiye ko Leta y’ U Rwanda igiye kujya yifashisha ikoranabuhanga mu kugaragaza urutonde rw’ abantu bahamijwe ibyaha byo gufata abana b’abakobwa kungufu.

Sponsored Ad

Ni mu ibaruwa ifunguye yohererejwe Umushinjacyaha Mukuruwa Repubulika ikazafasha abashinzwe umutekano gukurikirana umuntu wese wa garagayeho ibyaha byo gufata kungufu n’ ihohoterwa ryose rishingiye ku gitsina kubwo impavu z’ ubutabera cyangwa se zisanzwe.

Abantu bigeze gukatirwa bazira guhohotera cyangwa gusambanya bagomba kumenyekana kandi bakazana kurikiraranywa kugeza nubwo inzirakarengane zishyikirijwe ihazabu .

Minisitiri Busingye yakomeje kandi anavuga ko Leta ikwiriye gufata ingamba zikomeye mu kurwanya ibibyaha by’ ihohoterwa rishingiye kugitsina kugeza n’aho ababikoraga babizinukwa burundu.

Babicishije kumbuga nkoranyambaga ,abanyarwanda bakomeje kunenga abadepite cyane byu mwihariko abagore bitewe n’uko uburyo baruca bakarumira mu gihe ihohoterwa rishingiye ku gistina ndetse n’ ugusambanya abana bato bigenda bifata intera ndende.

Ibarurishamibare ryakozwe na Leta rigaragaza ko abana b’ abakobwa 17.849 batarageza imyaka y’ubukure , batewe inda muri 2016.

Nubwo uyumubare wagiye umanuka buhoro buhoro abangana na 17337 bazitewe muri 2017 nyuma uyumubare waje kwiyongera ugera ku 19832 muri 2018.

Kuva muri Mutarama 2020, inda z’ abangavu zavuye ku 15 696 bingana n’ inda 1 962 mu gihe kingana n’u kwezi.

Tugendeye kuri iyo mibare yombi abana bagera ku 23 544 bavutse ku bakobwa batarageza imyaka y’ubukure muri 2019.

Mu mwaka wa 2018, akarere ka Nyagatare kaje ku mwanya wa mbere kurutonde rw’ uturere twagize abana b’ abakobwa babyaye bakiri bato bangana na 1465 mu gihe akarere ka Gatsibo abakobwa babyaye bakiri bato bangana na 1452, noneho Gasabo bakangana na 1064 na Kirehe ababyaye ni 1055, nk’ uko The Newtimes ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa