skol
fortebet

Tanzania yemereye u Rwanda abarimu bo kwigisha Igiswahili

Yanditswe: Thursday 20, Apr 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli
Minisitiri w’Uburezi wa Tanzania yagejeje kuri Perezida Magufuli ibaruwa ya Perezida Kagame, isaba abarimu bigisha Igiswahili mu Rwanda.
East African Radio ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Interineti, yatangaje ko Minisitiri w’uburezi Dr Papias Musafiri ari we washyikirije iyo baruwa Perezida Magufuli.
Impande zombi ngo zaganiriye byinshi biri mu rwego rw’ubufatanye bukenewe hagati y’u Rwanda na Tanzania mu kuzamura ubumenyi n’ikoranabuhanga.
Perezida (...)

Perezida Magufuli ngo yashimiye ko u Rwanda kuba rwaranzuye ko Igiswahili kiba ururimi rwigishwa mu mashuri, anavuga ko yiteguye guha u Rwanda abarimu bigisha Igiswahili.

Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, yabwiye Izubarirashe.rw ko koko Minisitiri Musafiri yagiye muri Tanzania.

Yavuze ko Minisitiri Musafiri hari ibyo yaganiriye n’uruhande rwa Tanzania, ariko ko nta byinshi yabitangazaho, abwira umunyamakuru gutegereza ko Minisitiri agaruka.

Avuga ko Minisitiri agaruka mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu Kane, bityo ko umunyamakuru yazongera agahamagara ejo, akabona guhabwa amakuru arambuye ajyanye n’urwo ruzinduko.

Ivugururwa ry’Itegeko Ngenga ryongera Igiswahili mu ndimi z’ubutegetsi mu Rwanda ntiryatinze kwemezwa n’Abadepite b’u Rwanda.

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Juliette yabwiye Abadepite ko Igiswahili kizafasha Abanyarwanda kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ntituramenya umubare w’abarimu bigisha Igiswahili u Rwanda rukeneye.

Mu bihe byashize u Rwanda rwahaye akazi abanyamahanga ngo bigishe Icyongereza, nyuma y’uko rwinjiye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Common Wealth).

Igiswahili magingo aya cyigishwa mu mashuri make yisumbuye, mu cyiciro rusange. Abiga indimi kera bigaga indimi zirimo Igiswahili, ariko ubu hari abiga indimi batacyiga (EFK).

U Rwanda rumaze imyaka 10 rwinjiye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Igiswahili ni ururimi rukoreshwa cyane muri uyu muryango.

Nyuma y’uko Guverinoma n’Abadepite banzuye ko Igiswahili cyongerwa mu ndimi z’ubutegetsi, abanyamakuru bo mu Rwanda bavuga Igiswahili bashyizeho ihuriro bise WAKIRWA rigamije kugiteza imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa