skol
fortebet

U Rwanda rwasubije depite Carolyn Maloney wo muri Amerika wasabye ko Paul Rusesabagina afungurwa

Yanditswe: Thursday 17, Dec 2020

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yanditse ibaruwa isubiza Carolyn B. Maloney uri muri Congress ya Leta Zunze Ubumwe za America uherutse kwandikira Perezida Paul Kagame amusaba kurekura Paul Rusesabagina ufunze kubera gukekwaho ibyaha birimo iterabwoba.

Sponsored Ad

Mu ibaruwa isubiza iya Carolyn Maloney, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yatangiye amumenyesha ko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga ndetse ko Paul Rusesabagina atigeze ashimutwa kuko yizanye ku Rwanda.

Minisitiri Busingye yavuze ko Rusesabagina yafashwe bishingiye ku bimenyetso byagaragajwe n’Ubushinjacyaha, ko bimwe muri byo biri no ku karubanda umuntu wese ashobora kubibona kandi ko kugeza n’uyu munsi Rusesabagina ubwe atarabihakana.

Yakomeje agira ati “Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB hamwe n’Ubushinjacyaha, bwasobanuye yaba mu rukiko no mu itangazamakuru ko Rusesabagina atigeze ashimutwa ndetse atigeze azanwa mu Rwanda ku gahato.

Yaturutse i Dubai ku bushake mu ndege bwite ndetse ubwo indege ye yagwaga mu Rwanda, yururutse ku bushake, atabwa muri yombi hashingiwe ku mpapuro zimushakisha zatanzwe n’Ubushinjacyaha mu 2018.”

Minisitiri Busingye yibukije uriya munyapolitiki wo muri USA ko Rusesabagina aregwa hamwe n’abandi bantu 18 bakurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo kurema umutwe witwara gisirikare ndetse n’iterabwoba, ubwicanyi, no kwinjiza abana mu gisirikare kandi ko Rusesabagira akekwaho kuba yari umuterankunga w’ibi bikorwa.

Busingye uvuga ko Rusesabagina uyoboye biriya bikorwa, yavuze ko azatangira kuburanishwa mu mizi ku wa 26 Mutarama 2021, akazaburanishwa n’Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

Yanagarutse ku bikorwa bigize ibyaha byagiye bikorwa n’uyu mugabo mu bihe bitandukanye nko kuba mu Ukuboza 2018 Paul Rusesabagina nka Perezida w’impuzamiryango MRCD-Ubumwe n’igisirikare cyawo FLN, yashyize amashusho kuri You tube yizeza inkunga ishoboka iyi mitwe ngo ishore intambara ku Rwanda.

Ayo mashusho yasakaje yifuriza umwaka mushya abo muri FLN, yavugagamo ati “igihe kirageze ngo dukoreshe uburyo bwose bushoboka bwo kugera ku mpinduka”.

Busingye yakomeje avuga ko ubushinjacyaha bwagaragaje ko MRDC/FLN yagabye ibitero k’u Rwanda mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru no mu ishyamba rya Nyungwe mu 2018 bigahitana inzirakarengane icyenda mu gihe abandi benshi bo bakomeretse.

Ati “Ibyo bitero byatwitse binangiza imitungo y’abaturage n’ibikorwaremezo birimo inyubako ya koperative yo muri ako gace, imodoka, moto n’ibindi.”

Muri iyi baruwa ya paji imwe n’igice ya Minisitiri Busingye asubiza iyi ya Carolyn B. Maloney, yavuze ko Rusesabagina nta kibazo afite aho afungiye kandi ko ahabwa serivisi z’ubuvuzi igihe cyose azikeneye kandi akazihabwa n’inzobere kandi akaba abasha kuvugana n’abo mu muryango we mu buryo buhoraho.

Yavuze kandi ko nk’uko Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Bubiligi ndetse akaba anatuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, yagiye asurwa n’abo muri ibi bihugu byombi (USA n’u Bubiligi).

Ngo ikindi kandi ni uko uyu mugabo yihitiyemo umunyamategeko uzamwunganira mu rukiko nk’uko abyemererwa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Carolyn B.Maloney yandikiye ibaruwa Perezida Kagame asaba ko Paul Rusesabagina afungurwa kuwa 14 Ukuboza 2020.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa