skol
fortebet

Ubushinjacyaha bwahase ibibazo Eminante ahakana ibyaha byose ashinjwa

Yanditswe: Monday 05, Dec 2016

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere tariki 5 Ukuboza 2016, ubushinjacyaha bw’ u Rwanda bwahase ibibazo umunyamakuru Mugabushaka Jeanne uzwi ku izina rya Maman Eminante ahakana ibyaha aregwa.
Mu mpera z’ icyumweru gishize nibwo polisi y’ u Rwanda yatangaje ko umunyamakuru Eminante afunze azira kwakira ruswa. Polisi nta byinshi yatangaje ku ifungwa rya Eminante gusa yavuze ko uyu munyamakuru yakiriye amafaranga y’ umuntu amwizeza ku mushakira ibyangombwa by’ idini mu kigo cy’ igihugu cy’ imiyoborere RGB.
Nk’ uko (...)

Nk’ uko byatangajwe n’ ubushinjacyaha bw’ u Rwanda burimo gukora iperereza ku byaha Eminante akurikiranyweho aribyo icyaha cya Ruswa n’ icyaha cy’ ubwambuzi bushukana ngo uyu munsi nibwo ubushinjacyaha bwabajije Eminante wari kumwe n’ umwunganira mu mategeko ahakana ibyaha ashinjwa.

Umuvugizi w’ Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin yatangarije izubarirashe ko Eminante yabajije ku byaha aregwa akabihakana.

Nkusi yavuze ko Eminente yafatanywe n’undi witwa Bernard Mahirane, bakaba bakekwaho icyaha cya ruswa n’icy’ubwambuzi bushukana ariko Eminente ahakana ibyaha aregwa.

Aba bombi barakekwaho ko hari amafaranga batse umuntu bamubwira ko bamwakira ibyangombwa mu Kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB).
Nkusi ntiyifuje kugira byinshi avuga ku ifatwa rya bo, ariko ahamya ko Eminente yafatanywe amafaranga miliyoni y’Amanyarwanda.

Umunyamakuru Eminente ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabuga mu mujyi wa Kigal, uyu munsi nibwo hamenyekana niba dosiye ye iregerwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa