skol
fortebet

Ubushinjacyaha bwashyikirijwe idosiye ya Twagirayezu woherejwe n’igihugu cya Danemark

Yanditswe: Wednesday 19, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha NPPA bwatangiye gukora ku idosiye ya Twagirayezu Wenceslas ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sponsored Ad

Twagirayezu w’imyaka 50, yatawe muri yombi muri Gicurasi umwaka ushize muri Danemark, muri Mata uyu mwaka nibwo Urukiko rwo mu Mujyi wa Hillerød rwemeje ko yoherezwa mu Rwanda, ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside bikekwa ko yakoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

Mu Cyumweru gishize ni bwo yagejejwe i Kigali. Icyo gihe yahise ajya mu maboko y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yatangaje ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwamaze gushyikiriza ubugenzacyaha dosiye ikubiyemo ibyo Twagirayezu akekwaho, bukaba bufite iminsi itanu yo kuyigaho mbere yo kuyishyikiriza urukiko nkuko The New times yabyanditse.

Nk’uko bitangazwa n’ubushinjacyaha, Twagirayezu akekwaho ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari umuyobozi w’ishyaka rya CDR muri segiteri ya Gacurabwenge, akaba yaragize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi basaga igihumbi akoresheje imbunda.

Ashinjwa ko yitabiriye ibikorwa byo kwica Abatutsi aho we n’abandi bagabye ibitero mu duce dutandukanye twa Komini Rwerere, harimo kuri Paruwasi Busasamana ahari hahungiye Abatutsi basaga 3000 maze abasaga 1000 bakahicirwa.

Akekwaho kandi ko yari mu Nterahamwe zigera kuri 200 zagabye igitero kuri Kaminuza ya Mudende ahaguye Abatutsi bagera ku 1000, biganjemo abanyeshuri, abarimu n’abakozi ba kaminuza no kuri Institut Saint Fidèle aho abarimu n’abanyeshuri burijwe imodoka bakajya kwicirwa ku Nyundo.

Twagirayezu wayoboraga umuryango witwa Dutabarane Foundation muri Danemark, mbere ya Jenoside ngo yari umwarimu ku ishuri ribanza rya Majyambere mu Murenge wa Busasamana.

Ubutabera bwa Danemark buri mu bw’ibihugu byagaragaje ubushake bwo gukorana n’ubw’u Rwanda, bwanohereje Emmanuel Mbarushimana, aburanira aho ibyaha yashinjwaga byakorewe, biramuhama, mu Ukuboza 2018 akatirwa igifungo cya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa