skol
fortebet

Umugwaneza avuga ko yakubiswe n’abapolisi bakamumena amatwi, akaba yarabuze aho abaza

Yanditswe: Thursday 05, Dec 2019

Sponsored Ad

Umudamu witwa Umugwaneza Sam Gisele avuga ko agendana ubumuga bwo kutumva nyuma yo gukubitwa n’abapolisi babiri bakamumena amatwi nk’uko abivuga ndetse na raporo za muganga zabyerekanye ariko akaba yarabuze ubutabera kubera ko inzego zose yiyambaje zimuhahana

Sponsored Ad

Umugwaneza w’imyaka 36 utuye mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gasaka, Akagali ka Nyamugali Umudugudu wa Nyarusange Avuga ko mu gitondo cyo ku italiki ya 22/06/2018 yagiye kureba Umupolisikazi w’inshuti ye wabaga mu kigo cya Polisi I Nyamagabe.

Umugwaneza nawe akaba aturanye n’iki kigo akaba yari agiyeyo ngo amuhe ibikoresho byari bukenerwe mu bukwe bw’undi Mupolisikazi wakoreraga I Nyamagabe wari ufite ubukwe i Musanze bukeye bw’aho ndetse ngo anamutwerere kuko we ngo yari yaramutse nabi yumva atakora urugendo.

Mu mwanya muto yari ahamaze, ngo yagiye kumva yumva abantu barakomanze cyane bahonda urugi, Umupolisi yari agiye kureba amusaba kujya gukingura agikingura abona ni abapolisi bakomangaga, banafite imbunda ariko bahita batangira kumukubita inshyi mu matwi, yitura hasi, arataka, nabo bakomeza kumukubita, ari nako ababaza icyo bari kumuhora.

Umugwaneza avuga ko Cpl Edson Mbonimpa na Cpl Donat Kajeberi aribo bamukubise kandi bari bamuzi neza cyane. Nyuma bamwambitse amapingu, bamwiriza kuri station ya Polisi ariko nyuma baramurekura ariko nawe akomeza kubaza icyo bamukubitiye.

Yaba Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyamagabe wari uriho icyo gihe ndetse n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo baje gukoresha inama abapolisi, bagerageza kubinyuza mu buryo bwo kubunga n’uwo muturage bakubise, ariko nyuma Umugwaneza yaje kugira ikibazo gikomeye cy’amatwi ageze kwa muganga basanga yarapfuye ndetse Polisi iba ariyo imuvuza inamugurira utwuma twabugenewe tumworohereza kumva.

Nta rwego atatakiye ariko nta na rumwe rwamuhaye ubutabera

Umugwaneza avuga ko aho yakubitiwe hari n’abakozi ba RIB, ariko baba aba bakozi ba RIB ndetse n’abapolisi nta n’umwe wigeze amufasha gukora dosiye yajyana mu nkiko abamukubise ngo bahanwe ndetse abe yaregera n’indishyi. Avuga ko n’igihe Perezida wa Repubulika yasuraga Akarere ka Nyamagabe abayobozi ba Polisi bamubonye ku murongo w’abagiye kubaza ibibazo Perezida bakawumuvanaho akabura uko abaza.

Umuvugizi wa Polisi CP Jean Bosco Kabera yatangarije Umuryango ko ko ikibazo cya Umugwaneza Sam Gisele akizi hari n’icyo bagikozeho, ndetse aherutse kumusaba ko yaza ku kazi bakakivuganaho ntajyeyo akamubwira ko we nk’Umuvugizi kimurenze( ari Umugwaneza umubwira). Gusa ngo iperereza ryakozwe ryasanze nta mupolisi wakubise Umugwaneza.

Yagize ati: “uriya mugore arafite ibindi bibazo… ikibazo cye kimaze igihe, hari n’ibyagikozweho, arabeshya ntibamukubise, nta byigeze bigaragara mu iperereza bakoze ko abapolisi bamukubise, Polisi yakoze ibyo yasabwaga gukora”.

N’ubwo Umuvugizi wa Polisi avuga ko nta mupolisi wigeze akubita Umugwaneza Gisele, Umupolisi yari agiye kureba, akaba yari ari no mu nzu ye ubwo abandi bapolisi bazaga bakamubita nk’uko abivuga, yatangarije Umuryango ko atazi impamvu yatumye bahishira abakubise Umugwaneza kandi baramukubise koko, hari ibimenyetso ndetse n’abandi batangabuhamya bamusanze aho yiriwe kuri Polisi aziritse amapingu nyuma y’uko bamukubise.

Yagize ati:” baramukubise, sinzi impmavu inzego zishaka kubihishira, natanze ubuhamya hose bw’uko byagenze kuko bamukubitiye iwanjye, ariko ntibigeze bakurikiranwa, ahubwow nijye bageretseho amakosa ngo ninjije umusivili mu kigo kandi twese abantu baradusuraga yaba imiryango yabo ndetse n’abagore babo barazaga bakabanamo” .

Uyu mupolisi yemeza ko habayeho inama zishaka guhisha iki kibazo kandi zikoreshejwe n’abayobozi bakuru ba Polisi haba ku Karere no ku Ntara, ko ari Polisi yavuje Umugwaneza ndetse ikamugurira ibyuma byo mu matwi bimufasha kumva.

Uyu mupolisi avuga ko bagenzi be bafite ipeti rito, ukurikije amabwiriza yo mu nzego z’umutekano, batari guinyuka kuza gukubitira iwe umuntu waje kumureba. Akavyga ko nyuma yo kwibaza impamvu nta butabera Umugwaneza yabonye akomeza no kwibaza nib anta bakuru babri babiri inyuma.

Abapolisi bavugwaho gukubita Umugwaneza bakamumena amatwi bari mu kazi bisanzwe, Kajeberi Donat ari mu butumwa bw’amahoro hanze y’u Rwanda naho Edson Mbonimpa ubwo twamuhamagaraga yadutangarije ko iyo dosiye dukwiye kuyibaza Umuvugizi we atemerewe kuvuga hari abamukuriye.

Umugwaneza Sam Gisele avuga ko ahorana ubwoba cyane ko banamugirira nabi akurikije ngo ukuntu yakubiswe amanywa y’ihangu, agakubitwa n’abapolisi hari abandi bapolisi ariko aho agiye hose bakamuhahana akaba atarahawe ubutabera.

Twagerageje kuvugana n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Marie Michelle Umuhoza , uwari ufite telephone ye y’akazi igendanwa adutangariza ko Umuvugizi ari mu kandi kazi ariko aho azabonekera azamubwira akagira icyo adutangariza kuri iyi dosiye. Umugwaneza avuga ko abakozi ba RIB I Nyamagabe yagejejeho ikirego ko yakubiswe n’abapolisi banze kumukorera idosiye.


Iyi ni video yose aho Umugwaneza Gisele yavugaga mu buryo burambuye uko yakubiswe n’abapolisi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa