skol
fortebet

Umuhinde ukekwaho gutera inda ‘umwana’ yatawe muri yombi

Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2017

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Ugushyingo 2017 yataye muri yombi Umuhinde ukora muri hoteli ukekwaho gutera inda umwana utarageza ku myaka y’ ubukure.
Saa yine n’igice muri iki gitondo Police y’u Rwanda iri kumwe n’abakozi b’umuryango urengera uburenganzira bw’ abana CLADHO, binjiye muri iyi Hotel bafite impapuro zo gufata uyu muhinde witwa Anish.
Nk’ uko Umuseke wabitangaje Anish asanzwe akuriye ibijyanye n’igikoni muri iyi Hotel, bamweretse urupapuro rwo kumufata, (...)

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Ugushyingo 2017 yataye muri yombi Umuhinde ukora muri hoteli ukekwaho gutera inda umwana utarageza ku myaka y’ ubukure.

Saa yine n’igice muri iki gitondo Police y’u Rwanda iri kumwe n’abakozi b’umuryango urengera uburenganzira bw’ abana CLADHO, binjiye muri iyi Hotel bafite impapuro zo gufata uyu muhinde witwa Anish.

Nk’ uko Umuseke wabitangaje Anish asanzwe akuriye ibijyanye n’igikoni muri iyi Hotel, bamweretse urupapuro rwo kumufata, bavugana nawe macye bamusobanurira ibyo aregwa.

Ntabwo yigeze yihagararaho cyangwa ngo atere amahane, bahise bamwambika amapingu yurira imodoka.

Iki gikorwa cyamaze iminota itarenga 15, abakozi bose kuri iyi Hotel bagize urujijo babonye abapolisi binjiye ariko ntibari bazi ikibazanye kugeza batwaye mugenzi wabo. Nubwo bose batamenye icyo azira.

Bamwe mu bayobozi bandi muri iyi Hotel nabo b’Abahinde bacicikanaga bahamagara kuri za telephone.

Uyu muhinde w’ikigero cy’imyaka 45 arashinjwa gutera inda umukobwa w’imyaka 16 ukomoka i Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

CLADHO ivuga ko uyu muhinde yateye inda uyu mukobwa mu 2015 ubwo yari afite imyaka 16. Umwana babyaranye ubu yujuje imyaka ibiri.

Ngo uyu mukobwa yamenyanye n’uyu muhinde bahuriye muri ‘Night Club’ amuhawe n’undi mukobwa (mukuru) nawe uri gushakishwa.

Ibitekerezo

  • Uwomukobwa watanze uwo mwana akwiye gufatwa agahanwa kugirango nabandi bibabere intangarugero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa