skol
fortebet

Umunya-Uganda yafatiwe mu Rwanda afite icyuma gihindura telephone zihamagariye mu mahanga zikamera nk’ iziri mu gihugu imbere

Yanditswe: Wednesday 15, Aug 2018

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunya-Uganda witwa Nabide Majidu wari ufite icyuma gikoreshwa mu itumanaho rya telefone kizwi nka SIM box cyangwa SIM Bank, gikoreshwa mu guhindura telefoni zihamagara ziturutse mu mahanga zikagaragara nk’iziri mu gihugu.

Sponsored Ad

Iyi mashini yifashihwa ku bahamagara mu Rwanda bari mu mahanga, igahindura ‘code’ uhamagara akoresha bikamera nk’aho bose bari mu gihugu, bakavugana bitabanje kunyura mu bigo by’itumanaho bikorera mu Rwanmda.

Mu butumwa RIB yashyize ku rubuga rwa Twitter yavuze ngo “Nabide yavuze ko iyi SIM box yayihawe n’Umunyasomalia uri i Kampala kugirango ayishyikirize undi muntu utaramenyekana uri i Kigali. Mu iperereza ryakozwe, Ubugenzacyaha bwasanze iyi SIM box yari yoherejwe n’umunyasomaliya witwa Djabil.”

Bivugwa ko uyu mugabo yanyuze ku mupaka wa Gatuna avanye iyi Sim Box muri Uganda ayihawe n’uwitwa Djabil ngo ayishyikirize umuntu utaramenyekana, i Nyabugogo ku 5000Frw. Bikekwa ko ariwe waba warohereje n’izindi zafatiwe i Gikondo, iyafatiwe i Rubavu n’iherutse gutafirwa i Rusizi.

Uyu mugabo arakekwaho ibyaha birimo kwiha ububasha mu mirimo itari iye n’ ubwambuzi bukoresheje amayeri.

Nabide Majidu aramutse ahamwe n’ibyaha, yahanishwa ingingo ya 318 na 616 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda aho ibihano bishobora kugera ku myaka itatu cyangwa itanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa