Umunyamakuru Mugabe wigeze kubwira umucamanza ko atari imbeba bakoreraho ubushakashatsi yafunguwe

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 31 December 2019 Yasuwe: 10965

Umunyamakuru Mugabe Robert wari umaze iminsi afunzwe ashinjwa ibyaha byo gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ubukure n’undi bavukana we akamutera inda ndetse akamuha imiti yo kuyikuramo, yarekuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nyuma yo kugirwa umwere.



Mugabe Robert wari ukuriye ikinyamakuru Greatlakes Voice, yatawe muri yombi ku wa 10 Nzeri 2018, akekwaho ibyaha birimo gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ubukure wari ufite imyaka 17 no gutera inda undi mukobwa bava inda imwe akagerageza kumufasha kuyikuramo.

Imbere y’urukiko kuwa 19 Gashyantare 2019,Mugabe yabwiye umucamanza ko umushinjacyaha yatwaye ibimenyetso n’ibizamini byose yari yamufashe nyuma akagaruka kumufata andi maraso ngo ajye gupima ibindi.

Robert yasabye umucamanza ko niba umushinjacyaha yarasanze ibimenyetso bimushinjura akwiye kumurekura, yaba yarabitaye kandi nabwo akamurekura kuko ngo atari imbeba akoreraho ubushakashatsi.



Dosiye ya Mugabe Robert yashikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 18 Nzeri 2018, aza gufungurwa by’agateganyo n’icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama, ku wa 8 Ukwakira 2018 gusa yongeye gufungwa igifungo cy’iminsi 30 mu Ugushingo 2018.

Amakuru aravuga ko umunyamakuru Mugabe yarekuwe kuri uyu wa Kabiri taliki ya 31 Ukuboza 2019, ahagana saa yine za mu gitondo.Mugabe yaburanye ahakana ibyaha byose yashinjwaga.Uru rukiko rwasuzumye neza ikirego cya Mugabe,ruhita rumwemerera kuburana adafunzwe.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda yafatanwe abakobwa 2 mu cyumba...

Umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda,Izabayo William, Ishami rya Huye,...
31 March 2020 Yasuwe: 0 0

RIB yataye muri yombi umukozi wa IPRC Karongi wamburaga abanyeshuri...

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] bwataye muri yombi uwitwa Munyaneza...
30 March 2020 Yasuwe: 3804 0

Rubavu: Polisi yataye muri yombi abagabo 2 bagaragaye mu mashusho bakubita...

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Niyonzima Jean Baptiste na...
27 March 2020 Yasuwe: 5484 0

Musanze: Ukekwaho gukubita DASSO akamukomeretsa umutwe yatawe muri...

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ( RIB) rwataye muri yombi umugabo witwa...
27 March 2020 Yasuwe: 1367 0

Rulindo: Umugabo ukekwaho gufata ku ngufu ’Nyirabukwe’ yaburiwe...

Umugabo witwa Sekamana Jean Marie Vianney w’imyaka 30 utuye mu Murenge wa...
23 March 2020 Yasuwe: 4317 0

Gakenke: Polisi yataye muri yombi abantu 39 bafashwe bari gusengera mu...

Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru, yataye muri yombi abantu 39 bo mu...
22 March 2020 Yasuwe: 2042 0