skol
fortebet

Umunyarwanda wabaga muri Amerika yahamijwe icyaha cya Jenoside

Yanditswe: Thursday 09, Feb 2017

Sponsored Ad

Umunyarwanda wabaga muri Amerika yahamijwe icyaha cya Jenoside
Umucamanza wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeje ko Umunyarwanda Gervais Ngombwa wari warahungiye muri icyo gihugu yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mugabo w’imyaka 56 yahoze ari umwe mu bayobozi b’ishyaka MDR-Power, ryarwanyaga abatutsi. Abatangabuhamya bavuze ko yagize uruhare mu kwica abatutsi benshi, gusahura imitungo yabo kandi ashishikariza interahamwe kubica zihereye ku bahungiraga muri za kiliziya no (...)

Sponsored Ad

Umunyarwanda wabaga muri Amerika yahamijwe icyaha cya Jenoside

Umucamanza wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeje ko Umunyarwanda Gervais Ngombwa wari warahungiye muri icyo gihugu yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mugabo w’imyaka 56 yahoze ari umwe mu bayobozi b’ishyaka MDR-Power, ryarwanyaga abatutsi. Abatangabuhamya bavuze ko yagize uruhare mu kwica abatutsi benshi, gusahura imitungo yabo kandi ashishikariza interahamwe kubica zihereye ku bahungiraga muri za kiliziya no mu nsengero.

Urwo rukiko rwahereye ku byaha byashinjwaga Ngombwa byatumye urukiko Gacaca rwo mu Rwanda rumuhamya ibyo byaha nkuko Ikinyamakuru ijwi rya Amerika(Voa) yabitangaje.

Umucamanza yavuze ko Ngombwa yahishe amakuru amwerekeyeho agamije kwihisha muri Amerika, binajyana no guhisha uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yahawe igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 8 n’icumi, ndetse yarekurwa n’ubutabera bw’icyo gihugu mu gihe yaba arangije igihano yakatiwe, akaba yakoherezwa mu Rwanda gukurikiranwaho uruhare akekwaho muri iyi jenoside.

Ngombwa yakurikirwanywe n’ubu butabera nyuma yuko bisabwe n’u Rwanda, akaba yari asanzwe yarakatiwe n’inkiko Gacaca zo mu karere ka Bugesera igifungo kimwe cya burundu , ahandi imyaka 15.

Mu 1994 na mbere yaho, Ngombwa yari umucuruzi uzwi muri Bugesera, bikaba binavugwa ko ubwamamare bwe bwatumye agira uruhare mu bitero byagabwe ku batutsi bari barahungiye muri Kiliziya ya Ntarama yiciwemo abatutsi basaga ibihumbi 5.

Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwambuye ubwenegihugu bw’icyo gihugu Ngombwa, anamburwa n’ubundi burenganzira yari afite muri iki gihugu, kubera ko yakoresheje impapuro mpimbano.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa