skol
fortebet

Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kubera abana bavuze ko ari abe bagasaba umugabane

Yanditswe: Saturday 16, Jan 2021

Sponsored Ad

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rumaze iminsi rwumva urubanza aho abana babiri bavugaga ko bashaka umunani mu mutungo wa nyakwigendera Gaspard Mirimo wari umukire. Nyuma yo kumva impaka z’urudaca, urukiko rwemeje ko kamarampaka ari uko Mirimo atabururwa, hagapimwa uturemangingo fatizo(DNA/ADN) twe n’utw’abo bana.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15, Mutarama, 2021 nibwo ababishinzwe bagiye gutaburura umubiri wa Gaspard Mirimo wari ushyinguye mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Uwunganira abana bavuga ko ari aba Mirimo witwa Me Emmanuel Rukangira yabwiye Taarifa ko beretse urukiko ibimenyetso byunganira ibyo abana batangaga birimo n’amafoto bari kumwe na Se.

Yatubwiye ko umwana mukuru yabwiye urukiko ko Gaspard Mirimo yita Se yamushyingiye bityo akemeza ko icyo ari ikindi cyemeza ko yamubyaye.Aba bana babiri umwe afite imyaka umunani undi akagira 30.

Me Rukangira ati: “ Kuba bemeje ko bazamutaburura ni icyemezo cy’urukiko kandi n’ahandi birakorwa. Itegeko ribyita kamarampaka.”

Avuga ko ubwo abana bagezaga ikirego mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, umugore wa Mirimo witwa Gahongayire Winifride yaje muri urwo ruubanza atarezemo yerekana ko arufitemo inyungu, avuga ko atabazi abo bana, ko batari abana ba Mirimo.

Ikinyamakuru Taarifa dukesha iyi nkuru kivuga ko cyahamagaye uwunganira umugore wa Mirimo witwa Me Athanase Rutabingwa kimubaza uko yumvise ibimenyetso n’ingingo zatangwaga n’abana bavuga ko ari aba Gaspard Mirimo avuga ko atavuga kuri ‘case’ ngo zijye mu itangazamakuru.

Gaspard Mirimo yapfuye ku wa Gatatu tariki 12, Gicurasi, 2016 azize uburwayi. Yaguye mu bitaro i Nairobi muri Kenya.

Muri 2004 yigeze kugirana ibibazo n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ubwo inzu ye y’ubucuruzi iri muri Nyabugogo hafi y’Ikiraro gitandukanya Umurenge wa Kimisagara n’uwa Gatsata yari igiye gusenywa kuko ngo yari yubatse mu gishanga.

Ikibazo cyabaye kirekire ndetse kigera no kuri Perezida Kagame.

Haje gufatwa icyemezo cy’uko inzu ye idasenywa kuko yari yarubatswe ubuyobozi burebera ikagera aho yuzura ntawe umuhagaritse.

Mbere y’uko haduka urubanza rw’abana babiri bavuga ko nabo ari aba Mirimo, byari bizwi ko yasize umugore n’abana bane.

Inkuru ya TAARIFA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa