skol
fortebet

Umuryango wa Niyitanga warasiwe Cosmos nk’igisambo watanze ikirego mu gisilikari

Yanditswe: Saturday 08, Sep 2018

Sponsored Ad

Niyitanga Jean Calude bakundaga kwita Barthez cyangwa Kazungu warashwe nk’igisambo.

Mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 6 Nzeri 2018 nibwo abasirikare bari ku irondo mu gace ka Rwezamenyo kari I Nyamirambo barashe umugabo w’imyaka 40 witwa Niyitanga Jean Claude bamwe bahimbaga Barthez abandi Kazungu ahita yitaba Imana.

Sponsored Ad

Kuwa Gatanu mu gitondo, Lt Col Innocent Munyengango yatangarije Ukwezi ko Niyitanga warashwe yafashwe n’abasilikare avuye kwiba agashaka kubarwanya bagahita bamurasa.

Yagize ati:”Abasirikare bari ku irondo batabajwe babwirwa ko uwitwa Musanabera Saadah yibwe amafaranga ibihumbi 60 n’icyuma cy’umuziki kizwi nka amplificateur,ni uko irondo riratabara, risanga ni umujura witwa Niyitanga Jean Claude bakunda kwita Bartez w’imyaka 40, ni umujura usanzwe azwi cyane muri ako gace nk’uko binemezwa n’abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze."

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yakomeje avuga ko Niyitanga amaze gufatwa yahise akora nk’ibyo ngo abantu bamaze iminsi bakora byo gushaka kurwanya inzego z’umutekano, aho ngo kwemera gutabwa muri yombi barwanya abasirikare, ubwo nabo mu kwirwanaho baramurasa arapfa.

Gusa, n’ubwo Umuvugizi w’Ingabo avuga ko Niyitanga yari igisambo kizwi hose muri Rwezamenyo , mukuru we witwa Niyoyita Bernard wavuganye n’Umuryango yadutangarije ko Niyitanga yari yifashije adashobora kwiba ahubwo bakeka ko yagambaniwe.

Yagize ati:” Niyitanga ntashobora kwiba, umurage wo mu muryango we wonyine umuha ubukode bw’ibihumbi 800 ku kwezi, umurage yahawe ni hariya Rusizana Janvier ufite ivuriro mu Giporoso hejuru ya Banque Populaire akorera, niwe bakodeshaga, iyi nzu yubatswe na Myasiro Mathias ariwe data, akaba yari umucuruzi”.

Mukuru wa Niyitanga kandi avuga ko nyakwigendera yari afite isarumara risudira inzugi nini z’ibyuma ku Muhima, ahazwi nka Yamaha, rikanakora intebe zo muri salon aho nawe yari afite abakozi akoresha.

Musanabera Saadah bivugwa ko ariwe wiyambaje inzego z’umuteakno ko Niyitanga amwibye icyuma cy’umuziki n’ibihumbi 60, Mukuru wa Niyitanga avuga ko asanzwe amuzi nk’umugore wa Niyitanga ariko batasezeranye.

Bakaba bari bamaranye igihe aho umwe yasangaga undi aho akodesha, hari igihe Niyitanga yabaga ari kwa Musanabera cyangwa se Musanabera ariwe wagiye kwa Niyitanga.

Umuryango wa Niyitanga wemeza ko yagambaniwe ngo yicwe

Niyitanga Jean Calude bakundaga kwita Barthez cyangwa Kazungu warashwe nk’igisambo. Umuryango we uvuga ko yari yifashije adashobora kwiba

Mukuru wa Niyitanga avuga ko ku mugoroba murumuna we yarasiweho yari yatashye agasanga iwe Rwezamenyo hakinze n’ingufuri akagaruka Cosmos kwa Musanabera kureba niwe atari wamukingiranye.

Mu buzima busanzwe babanagamo bakaba baragiye bagirana ibibazo by’amakimbirane ya hato na hato ariko bakongera bagasubirana. Ngo ibi bibazo byagiye binatuma Niyitanga afungwa bya htao na hato afungishijwe na Musanabera ariko yarekurwa bagasubirana.

Niyitanga ngo yageze kwa Musanabera basangira inzoga ariko baza gushwana, ndetse Musanabera abura uko amwambura amafaranga ngo yari afite.

Nyuma bamaze gushwana, ngo Musanabera yagiye ku Muhima aho Niyitanga yavukiye akaba anahafite isarumara abwira abo yahasanze ngo byanze bikunze uwo mugoroba Niyitanga arapfa.

Bukeye bw’aho, abari hafi yaho Niyitanga yarasiwe, imbere y’ahari amacumbi hitwa La Vedette ngo babwiye Niyoyita Bernard ko babonye murumuna we abashinzwe umutekano bamuzana, bamushyikiriza abasirikali baramwicaza nyuma baramurasa agwa aho.

Niyoyita avuga ko uyu mugore yagarutse bwa kabili iwabo wa Nyakwigendera nka saa saba z’ijoro ababwira ko umurambo wa Barthez uryamye imbere ya La Vedette baza kuwufata ariko ntibabiha agaciro kubera ko bari basanzwe bafitanye ibibazo.

Ngo saa kumi z’ijoro nibwo ushinzwe umutekano mu gace ka Rwezamenyo yahamagaye Niyoyita amubwira ko Barthez yibye akiruka bagahita bamurasa.

Niyoyita Bernard, avuga ko umuryango wa Niyitanga ushingiye kuri ibi byose bemeza ko iyicwa rye hari ikindi kiryihishe inyuma ndetse ko kuri uyu wa gatanu bahise batanga ikirego Gisirikare ngo habeho iperereza ukuri kumenyekane.

Yagize ati:” twemeza ko Barthez yagambaniwe, arifashije ntiyakwiba, twatanze ikirego muri “Auditorat Militaire”. Twari bumushyingure ku cyumweru none twabyimuye ngo tubanze tumenye icyo iperereza rizaba ryagezeho.”

“Turasaba ko twarenganurwa, bakishyura ibintu byose bizamugendaho mu gushyingura, kuko twizera Guverinoma, tugeze mu gihe cy’umucyo, turashaka ko umusirikare wamurashe ahanwa, umugore wamurashishije agahanwa ndetse n’abashinzwe irondo babigizemo uruhare nabo bagahanwa ndetse abana asize bakitabwaho”.

Musanabera ahakana ko yahuruje abashinzwe umutekano

Musanabera Saadah ahakana ibivugwa ko yaba yaragambaniye Niyitanga, umugabo we avuga ko babanye imyaka 8 bakaba bari bamaze igihe gito batandukanye umwe yibana undi yibana.

Akaba yatangarije Umuryango ko atigeze ahuruza inzego z’umutakano, ko Niyitanga atigeze amwiba "amplificateur", ko nawe ibyavuzwe yabyumvise atyo.

Yagize ati:" Niyitanga yaje iwanjye nka saa moya, akubita hasi "amplificateur" atwara n’amafaranga ibihumbi 20 ndamwihorera. Nabibwiye "mudugudu" ariko aje aramubura, ubwo hari nka saa moya. Nyuma nongeye kumva ngo yarwanye n’abasirikali ndetse bamurashe".

Musanabera ahakana ko yaba yaragiye iwabo wa Niyitanga ku Muhima ndetse ko nta ruhare na ruto yagize mu rupfu rwe nk’uko abishinjwa na mukuru wa Niyitanga.

Niyitanga yari ingaragu ifite abana batatu yabyaye ku bagore babili ariko bose batasezeranye mu mategeko. Na Musanabera bari mu bucuti muri iyi minsi nawe bakaba batari barasezeranye mu mategeko.

Ibitekerezo

  • Murakabije kutwica ariko rero imana niyo nkuru.Kandi niyo izarenganura inahane yihanukiriye abo bicanyi.

    Tutagiye kure koko nasomye ibisubizo Umuvugizi wabasilikari yatanze nagahomamunwa gusa cyane unumvise abantu bari bahibereye.

    Ibaze Niyitanga yibye ariko!!!
    aha harimo ibirenze bitavuzwe inzego zacu niba tutizezeye mudukorere iperereza nyaryo

    Ariko ngaruke kubarasa bakubita mucyico
    ni ubuswa bwo kurasa kuburyo batakomeretsa cg nuko bashaka kwica!!!!

    Ibaze Niyitanga yibye ariko!!!
    aha harimo ibirenze bitavuzwe inzego zacu niba tutizezeye mudukorere iperereza nyaryo

    Ariko ngaruke kubarasa bakubita mucyico
    ni ubuswa bwo kurasa kuburyo batakomeretsa cg nuko bashaka kwica!!!!

    Birababaje cyane pee, niba ari uku Bimeze ibitekerezo byumuryango we bihabwe agaciroo, ariko nanone kuraasaa abantuu mucyiicooo????, aahhhh Leta izabyigehoo kuko ntamuntu ukwiye kurenganywa Cg ngo yiicwe Hutton.

    aba bakobwa basa kuriya ntakibi batakora kbs bapfa kuba hari uwabanyuzeho ashaka kurangiza umuntu, disi buriya umusore utwo yabona yaduhaga uriya mukobwa ngo inzobe ikomeze yake none dore niwe umugambaniye.

    Mu bigaragara uyu Niyitanga yari indaya kabuhariwe!!!!!!Kandi umugabo wiruka mubagore cyane iyo batamwishe baranamuroga rwose ibyo si ibanga!!!!!Reba kubyara abana batatu ku bagore batandukanye ,ukaba wari ufite n’undi mudazezeranye kandi muhora mushwana!!!Ntakuntu rwose bitari kumukungurira!!Naruhukire mu mahoro"Uwo mukuru we nawe areke guhangana n’igisirikare kuko umuvandimwe we yajarajaraga,urabona ko niriya nshoreke ye yemera ko yamuregeye mudugudu ko amumeneye amplificateur akanamwiba ibihumbia 20

    Ikigaragara umuvugizi wingabo ibyo yavuze ashobore kuba Ari ibyo yabwiye nta perereza yakoze!!! Ibi byo gukomeza kurasa abantu sibyo kuko ubutabera burahari,, muraganisha igihugu habi muratuma abaturage babatakariza ikizere

    Ntekereza ko harimo "Reglement de comptes".Muli Yohana 6:40,Yesu yavuze ko abantu bumvira imana izabazura ku munsi w’imperuka bakaba muli paradizo.Gusa mu bazazuka ntabwo abasambanyi,abajura,abasinzi,...barimo.
    Iyo bapfuye biba birangiye.Kimwe n’abibera mu byisi gusa ntibashake imana bakiriho (Abagalatiya 6:8).

    always lie never prevail. bamwe bati yarwanyije abashinzwe Umutekano, abandi ngo yarashwe yiruka. I can’t suspect anyone, but killing is the worst thing ever. one man can not fight with 5 or 6 soldiers. even if he can attempt to do so, they are able to catch and tie him up. this is not democracy. me, you , can be killed easily and no follow up.

    Ntabyo kwiba birimo iyi ndaya yamugambaniye erega ibyahanuwe bigomba gusohora buriya hari uwamushakaga wanyuze kuriyi ndaya ngo bamurangize .U Rwanda rwamanukiwe namadayimoni y’ubwicanyi n’ubusambanyi .Uzi ubwenge ajye yisengera Imana ibindi tubyihorere.

    Ntabyo kwiba birimo iyi ndaya yamugambaniye erega ibyahanuwe bigomba gusohora buriya hari uwamushakaga wanyuze kuriyi ndaya ngo bamurangize .U Rwanda rwamanukiwe namadayimoni y’ubwicanyi n’ubusambanyi .Uzi ubwenge ajye yisengera Imana ibindi tubyihorere.

    iyi nkuru irababaje. RIP Barthez! ibyo kugambanirwa n’inshuti ye byo sibyo pe!

    Muraregera nde se sha! Ikirego bagiye kugita muri pubelle.... Cg bavugeko babuze ibimenyetso.

    Muraregera nde se sha! Ikirego bagiye kugita muri pubelle.... Cg bavugeko babuze ibimenyetso.

    Ariko nkotanyi dukunda mwadukuye mu menyo ya rubamba muzi ibyo murimo? Executions sommsires zishobora kuba crime contre l’humanite.

    birababaje

    wowe wiyise Karimu ntugatange ibitekerezo byinterahamwe zabicanyi nisegure kubitwa iri zina
    ryanduzwa nizi ngengasi leta yacu ntishobora kubabarira ingegera zose zica
    umutekano wabanyarwanda asubutu wanjiji we yasigajwe inyuma namateka ikiyumva
    kwiyita karim uri idiot imbecile.

    Ko numva nta ngabo za kinyamwuga dufite laa?!!!!! Mba muri america ariko umusirikare kugirango agere aho kurasa umuntu nuko aba afite imbunda bigaragara ko agomba kuraswa naho izi ngabo zacu zo ndabona ari baringa pee!! Rurinzwe n’Imana. Uyu barthez ndamuzi ywariganye ntago ari umujura rwose ibyo bintu byanyu byo kubeshyera abantu birarambiranye

    Oya ibi ntibibaho nk’ingabo z’ubunyamwuga birasebeje rwose!!ahubwo no kubera gutanga amakuru mabi bituma n’abayobozi bazo bagwa mu makosa yo gutangaza ibinyuranye.Wowe wasobanura ute ko ingabo (5cyangwa 3 da!)zinanirwa n’umuntu Umwe?Oya yararenganye kandi wa mugani nibikomeza gutyo ntabwo tuzongera kwizera ingabo zacu.

    Nukuri pe Barthez ngo yibye wenda abasoma babyumvuko arko ubushobozi yarafite ntiyabikora noneho amplificater iki 60k kbs uziko ntanurugi rumwe rurimo yemwe Imana imwakire mubayo

    Nukuri pe Barthez ngo yibye wenda abasoma babyumvuko arko ubushobozi yarafite ntiyabikora noneho amplificater iki 60k kbs uziko ntanurugi rumwe rurimo yemwe Imana imwakire mubayo

    Nukuri pe Barthez ngo yibye wenda abasoma babyumvuko arko ubushobozi yarafite ntiyabikora noneho amplificater iki 60k kbs uziko ntanurugi rumwe rurimo yemwe Imana imwakire mubayo

    Rip!it’s very sad!barthe tu ne peux p voler je te connais très bien

    Kurangira gutya biba bibabaje nyine! Ibyo kuvuga ko umuntu yasigiwe imitungo byo ntacyo bivuze ntibibuza umuntu kwitwara nabi. Nge ndumva uko kwibera mu mbeshu za Muhima na Nyamirambo ariyo ntandaro yo kwandagara. Cyakora ibyo gushyira ifoto y’uyu mudamu mu binyamakuru mugahita mumushinja kwicisha uwo mugabo nta bunyamwuga burimo ndetse ni ikosa.

    Muti "...byagiye binatuma Niyitanga afungwa bya hato na hato afungishijwe na Musanabera ariko yarekurwa bagasubirana". Ubundi muti "yari ingaragu ifite abana batatu yabyaye ku bagore babili ariko bose batasezeranye mu mategeko"!!! Warenzaho iki? Iyo wiyeguriye indaya ziguteza ibibazo nta shiti.

    ndabwira wowe wiyita Agaciro Peace nawe wiyita Sigaho.
    Kuriyisi twese turi bamwe kandi turangana kuko turangira kimwe twese dupfuye.
    iyo umuntu yapfuye rero ntimwagakwiye kuvuga ariya magambo aterekeranye kuko namwe muri abantu kandi umuntu wese wavuye munda ya nyina iyo yamaze gukandagira kuri iyisi aba yamaze kuba umukandida warwo.

    umuntu ni umuntu kandi ntamuntu kamara kuri iyisi kuko utitaye kucyo umuntu akora ,ibyo utunze ,aho yavutse ....byose biba bizarangira dupfuye.

    bityo rero nitwige twese kubaha ikiremwa muntu kuko kuriyisi ntamuntu numwe ufite ubushobozi bwo gusubiza undi ubuzima iyo yamaze kubutakaza.
    iyo umuntu yambuwe ubuzima utitaye kucyo yakoze numva ntamuntu numwe ufite ubumuntu wagakwiye kubibona kikintu kiza.kuko uko nkunze kubaho nawe niko ubikunze.

    @sigaho, ese wibwirako interahamwe iyo ziza kugira ubumuntu zikamenya ko abo zicaga nabo bari abantu kandi bari bakeneye kubaho nkabandi zari gukora ibyo zakoze?!
    menyako nawe uri umuntu nkabandi ,nawe uri umukandida warwo kuva waramaze kuvuka bityo bikongerere guha agaciro umuntu wese washyizwe kuriyisi nimana.

    njye nuko mbyumva kandi ndababwira gutya ntacyo umutima wanjye unshinja.
    Imana idutegeka gukunda bugenzi bacu nkuko twikunda .nitujye duhora tubizirikana bitwigishe kwifuriza abandi ibyiza twifuza no kubabanira neza.

    mugire umunsi mwiza.

    Grand frere ubuntu wagiraga,ukuntu wakundaga abantu,ukuntu wasabanaga nabakene ukicisha bugufi,ugaha akazi ko gusudira abashomeri bose muri atelier yawe,ukigisha abanyamuhima bose Sport(guterura ibyuma),ugasengerera buri wese Imana ibyumve ikwakire mu bayo tuzongere tukubone ku munsi w’umuzuko!Naho guharabika Bartheze ngo yibye byakwemerwa numuntu utamuzi!Imana ikwakire muvandi,tuzagukumbura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa