skol
fortebet

Umusirikare warasiye umuntu I Nyamirambo n’abo bareganwa bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe: Monday 08, Oct 2018

Sponsored Ad

Abantu batatu bakurikiranweho kugira uruhare mu iyicwa rya nyakwigendera Niyitanga Jean Claude barimo, Sgt Rutare Jean Bosco, Musanabandi Sadda wari umugore wa nyakwigendera mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse na Nsanzabarinda Louis wari ukuriye irondo mu ijoro ryabereyemo ayo mahano, bagejejwe imbere y’urukiko rwa gisirikare , umucamanza agaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma bagomba kuburana bafunzwe.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 8 Ukwakira bagejejwe imbere y’urukiko rwa gisirikare I Nyamirambo, Sgt Rutare Jean Bosco yambaye impuzankano ya gisirikare Musanabandi na Nzabirinda bambaye imyenda y’icyatsi kibisi yambarwa n’abasirivire bafungiwe muri gereza za gisirikare.

Sgt Rutare Jean Bosco yemeye ko yarashe nyakwigendera akanabsabira imbabazi , umucamanza yanzuye ko agomba kuburana afunze kuko ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha bifatika kuko yahise yica nyakwigendera kandi nk’umusirikare yari gukoresha ubundi buryo bwashobokaga yafatamo igisambo atamurashe.

Musanabandi Sadda wari umugore wa nyakwigendera na Nsanzabarinda Louis wari ukuriye irondo wahuruje abasirikare bahamijwe kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera kuko nyuma yo kuraswa kwe, bazanye radiyo n’amafaranga bakabimushyiraho ngo bigaragare ko uwarashwe yari igisambo.

Umucamanza yategetse ko bagomba kuburana bafunzwe urubanza rukaba rutegerejwe gutangira mu mizi.

Mu ijoro ryo ku 6 Nzeri 2018, nibwo abasirikare bari ku irondo barashe Niyitanga Jean Claude ahita apfa, bivugwa yari amaze kwiba mu rugo rw’umugore babanaga bitemewe n’amategeko , mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa