skol
fortebet

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe azamenyeshwa imyanzuro y’urukiko kuri uyu wa Gatatu

Yanditswe: Tuesday 14, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Bwana Gérard Urayeneza ukekwaho icyaha cya Jenoside no kuzimiza ibimenyetso by’amakuru ya Jenoside ejo ku wa gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2020, azakatirwa n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Sponsored Ad

Bwana Urayeneza w’ikigero cy’imyaka 70, uzwi cyane mu Rwanda nk’uwashinze amashuri abiri n’ibitaro i Gitwe mu karere ka Ruhango, yafunzwe tariki 14 z’ukwezi gushize kwa gatandatu.

Ubushinjacyaha bumurega ibyaha byerekeranye no guhisha amakuru ku mibiri y’abazize Jenoside jenoside nyuma y’uko mu isambu y’ibitaro yashinze bahasanze imibiri irenga 10 bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu iburanisha riheruka mu bujurire ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo yari yakatiwe, ubushinjacyaha bwavuze ko Bwana Urayeneza arekuwe yabangamira iperereza n’abatangabuhamya bamushinja.

Uregwa yasabye urukiko ko yarekurwa agakurikiranwa adafunze kubera uburwayi n’inshingano zikomeye afite.

Abunganizi be bavuze ko hari abatangabuhamya barokotse jenoside bamushinjura urukiko rwagombye kumva, bakavuga ko abamushinja batanze ubuhamya burimo ibinyoma.

Biteganyijwe ko urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rutangaza umwanzuro warwo ejo ku wa gatatu tariki 15 z’uku kwezi kwa karindwi.

Bwana Urayeneza yafatanywe n’abandi bantu umunani, batanu muri bo bamaze kurekurwa.

Urayeneza yafatiwe mu Mujyi wa Kigali, afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

Hari amakuru yavugaga ko Urayeneza akekwaho no kuba yaragiye atanga ruswa kuri bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo badatanga amakuru ko ahubatswe Ibitaro bya Gitwe hari imibiri y’Abatutsi yahajugunywe.

Ni kenshi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bagiye bagaragaza ko hari ababo biciwe mu bice by’ahubatse Ibitaro bya Gitwe kandi imibiri yabo itigeze iboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, basaba ko yashakishwa.

Ku itariki 10 Kamena nabwo hongeye gutangwa amakuru avuga ko muri ibyo bitaro hajugunywemo imibiri.

Ayo makuru avuga ko hiciwe Abatutsi benshi bari baturutse i Gitagata, Nyanza, Gikongoro na Kibuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa