skol
fortebet

Umwana utawe n’umubyeyi atakaza isanomuzi

Yanditswe: Tuesday 13, Feb 2018

Sponsored Ad

Byasa n’ibitungura nyirurugo kubyuka agasanga uruhinja imbere y’umuryango we atazi n’umwe mu babyeyi barwo ndetse biranagoye kwiyumvisha ko umubyeyi afata uruhinja yatwise amezi icyenda akarusiga mu rugo rw’umuntu bataziranye, ariko ingero nk’izi zikomeje kumvikana hamwe na hamwe mu gihugu.
Urugero ruheruka rwagaragaye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017 mu kagali ka Tetero umurenge wa Muhima mu mujyi wa Kigali umugore utaramenyekanye yataye umwana w’amezi nk’abiri mu rugo rwa Mukanzigira (...)

Sponsored Ad

Byasa n’ibitungura nyirurugo kubyuka agasanga uruhinja imbere y’umuryango we atazi n’umwe mu babyeyi barwo ndetse biranagoye kwiyumvisha ko umubyeyi afata uruhinja yatwise amezi icyenda akarusiga mu rugo rw’umuntu bataziranye, ariko ingero nk’izi zikomeje kumvikana hamwe na hamwe mu gihugu.

Urugero ruheruka rwagaragaye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017 mu kagali ka Tetero umurenge wa Muhima mu mujyi wa Kigali umugore utaramenyekanye yataye umwana w’amezi nk’abiri mu rugo rwa Mukanzigira Dancille.

Mukanzigira avuga ko atari mu rugo ubwo uru ruhinja rwahatabwaga ahubwo ko ngo hari abana bari mu kigero cy’imyaka hagati y’itanu n’irindwi maze umugore batazi akaza abasaba amazi yo kunywa bayamuha akabasaba kumufasha umwana akajya kugura impapuro zo kumubinda(Pempers)akagenda ubutagaruka.

Mukanzigira w’abana batandatu avuga ko urwo ruhinja arusanze iwe yahisemo kubimenyesha ubuyobozi bw’akagali ka Tetero bukamusabira inkunga mu baturage ngo abashe kwita kuri uyu mwana utari afite n’imyenda cyangwa amata yo kunywa.

Ati : « jye numvise bimbabaje cyane ni ibintu umuntu adashobora kwiyumvisha uburyo umubyeyi yijishura umwana akamuta …ushobora kugira imibereho itari myiza ariko guta umwana ni umutima w’ubusimba »

Uyu mwana w’uruhinja utarahabwa izina ubu arerwa na Mukanzigira abifashijwemo n’inkunga iva mu buyobozi n’abaturage b’akagali ka Tetero.

Kubyarana batishoboye imwe mu mvano yo guta abana

Ubuyobozi bw’akagali ka Tetero bugaragaza ko guta abana bisa n’ibimenyerewe muri aka Kagali ka Tetero butunga agatoki ubukene no kubyara nta bushobozi nk’impamvu nyamukuru ituma bamwe mu babyara bahitamo gusiga impinja mu ngo z’abo bakeka ko bifashije.

Nyamara ariko ubuyobozi binavuga ko hagize ubugana agaragaza ko adafite amikoro yo kurera yahabwa inkunga ariko akarera uwo yabyaye.

Ku rundi ruhande umuyobozi w’akagali ka Tetero Bwana BIGIRIMANA Joseph anasanga uburaya buri mu bitiza umurindi iki kibazo mu gihe ngo hasanzwe haba abakora uburaya benshi kandi badafite amikoro yatuma babyara bakarera.

Ariko uyu muyobozi avuga ko hari n’abashobora guturuka ahandi bakaza kuhata abana mu gihe bigoye kumenya niba uwataye umwana ahantu runaka aba ahakomoka cyangwa atahakomoka kuko ntawe umubona yemwe hakaba nta n’urafatirwa muri aya makosa.

Ibi byiyongeraho kuba ngo hari n’abatinya gukuramo inda cyangwa kuniga abo bibarutse batinya ibihano bikarishye bigennwa n’amategeko bagahitamo kubasiga mu ngo za rubanda nk’uko BIGIRIMANA abivuga.

Abanyamategeko : Guta umwana ni ukumuvutsa « isanomuzi »

Abahanga mu by’amategeko bavuga ko hari ingaruka nyinshi zishobora kugera ku mwana utawe mu gihe ngo aba atakaje isanomuzi bivuze ko aba avukijwe uburenganzira ku nkomoko nyakuri yemererwa n’amategeko.

Me Stiven Gatari, Umunyamategeko inzobere ku itegeko ry’umuryango

Icya kabiri ashobora gutakaza ni uburenganzira ku nzu(Clan)kuko n’ubwo yahabwa umuryango mwishingizi(famille adoptive)bisaba ko ahindura inzu kuko iyo akomokamo iba itazwi nkuko Me Steven GATARI umuhanga mu mategeko yabibwiye Umuryango.

Ati : « Niba ababyeyi be ari abega ntibimenyekana kuko nabo ntibaba bazwi ahawe umuryango mwishingizi w’abanyiginya ahita aba umunyiginya kandi mu by’ukuri atari byo n’ubwo mu Rwanda bidahabwa agaciro »

Uyu munyamatego avuga kandi ko uburenganzira bw’umwana watowe budahungabanira ku kuvutswa isanomuzi gusa kuko n’iyo agiye mu muryango mwishingizi ashobora no kubura uburenganzira ku izungura mu gihe aba yaratakaje uburenganzira ku isano yemererwa n’amategeko.

Ati : « hari n’abazamutora ntibamubwire ko yatowe akure azi ko ari mwene runaka…iyo ba babyeyi batakiriho agakenera kuzungura abo mu muryango mwishingizi bakamwihakana bati urabaza uburenganzira bwo kuzungura uwapfuye ni so ? urumva ko atangiye kubura uburenganzira yakabaye afite »

Me GATARI agira inama abarera abana batoye kubabwiza ukuri ku nkomoko yabo mu gihe bamaze guca ubwenge.

Ingaruka zigera ku mwana watawe n’ababyeyi ntizigarukira mu kubura uburenganzira mu mategeko gusa kuko zinasingira ubuzima bwo mu mutwe zikaba zanamutera ipfunwe (frustration)mu buzima bwe bwose iyo atitaweho neza nk’uko abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe babivuga.

Wakora iki utoye umwana?

Abahanga mu by’amategeko baburira abatora abana batawe n’abo bakomokaho guhitamo kubarera kandi bakabikora mu buryo bwemewe n’amategeko basaba uburenganzira bwo kubarera(Adoption) cyangwa bakabashyikiriza inzego za Leta zikabakira mu bigo birera abana badafite ababyeyi igihe mu gihugu cyawe cyemera ko abana barererwa mu bigo birera imfubyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa