skol
fortebet

Urayeneza uhagarariye Ibitaro na kaminuza bya Gitwe yatawe muri yombi we n’abandi bantu7

Yanditswe: Monday 15, Jun 2020

Sponsored Ad

Urayeneza Gérard uhagarariye ibitaro na Kaminuza y’abadivantisiti bya Gitwe mu mategeko we n’abantu 7 batawe muri yombi bakekwaho kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru ku byerekeye Jenoside.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho hagaragaye imibiri y’abazize Jenoside muri ibi bitaro bya Gitwe,RIB yahise itangaza ko yataye muri yombi bariya bantu ibakurikiranyeho gushaka kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso n’amakuru byerekeye Jenoside.

Urayeneza yatawe muri yombi kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Kamena 2020 afatiwe mu Mujyi wa Kigali,kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, yabwiye IGIHE ko ibyaha akurikiranweho bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko akekwaho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

Ati “Haracyakusanywa ibimenyetso hakorwa n’iperereza kugira ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.”

Urayeneza yafatanywe n’abandi bantu barindwi bakekwaho icyaha gifitanye isano n’icyo akurikiranweho.

Abatawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kuba hari imibiri yagaragaye muri icyo kigo cy’ibitaro bigaragara ko yaba yarahishiriye amakuru ntavuge ko ihari.

Uyu muyobozi yatawe muri yombi nyuma y’iminsi ine mu Bitaro bya Gitwe ayoboye hatangiye igikorwa byo gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ymuri 1994 bajugunywa mu cyobo gihari.

Kugeze kuri iki Cyumweru muri icyo cyobo hari hamaze kubonekamo imibiri 10 ndetse ibikorwa byo gushakishamo indi bikomeje.

Ikinyamakuru IGIHE kivuga ko Urayeneza akekwaho no kuba yaragiye atanga ruswa kuri bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo badatanga amakuru ko ahubatswe Ibitaro bya Gitwe hari imibiri y’Abatutsi yahajugunywe.

Ni kenshi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bagiye bagaragaza ko hari ababo biciwe mu bice by’ahubatse Ibitaro bya Gitwe kandi imibiri yabo itigeze iboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, basaba ko yashakishwa.

Ku itariki 10 Kamena nabwo hongeye gutangwa amakuru avuga ko muri ibyo bitaro hajugunywemo imibiri.

Ayo makuru avuga ko hiciwe Abatutsi benshi bari baturutse i Gitagata, Nyanza, Gikongoro na Kibuye.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa