skol
fortebet

Urubanza rwa (Rtd)Maj Mudathiru na bagenzi be 32 rwatangiye kuburanishwa mu mizi hagaragazwa uko bafashijwe na Uganda n’u Burundi

Yanditswe: Monday 22, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere,tariki 22 Kamena 2020, Urukiko rwa Gisirikare i Kanombe rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza rw’abantu bakekwaho gukorana n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda yibumbiye muri P5.

Sponsored Ad

Abaregwa bavuye ku bantu 25 bagera ku bantu 32 barimo Rtd Major Habib Mudathiru wari ubayoboye.

Umushinjacyaha yavuze ko Mudathiru na bagenzi be 25 baregwa ibyaha bitanu bahuriraho, usibye Pte Ruhinda hiyongeraho icyaha cyo gutoroka igisirikare. Bahurira ku cyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba, kujya mu mutwe w’ingabo utemewe hagamijwe gushyigikira igitero cy’ingabo zitemewe; gucura umugambi ku cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga zose, kugirana umugambi na leta z’amahanga bigiriwe gushoza intambara no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Naho itsinda rirangajwe imbere na Pte Muhire Dieudonne baregwa ubufatanyacyaha mu kugiria nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, kwemera ku bushake kwinjira mu ngabo zitemewe zitari ingabo z’igihugu, kurema imitwe y’abagizi ba nabi no koshya abandi kuyijyamo, kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba, naho Muhire by’umwihariko akaregwa icyaha cyo gutoroka igisirikare.

Umushinjacyaha yavuze ko icyaha gikomeye aba baregwa ari icy’iterabwoba, binyuze mu mutwe wa P5, yari yubakiye ku mashyaka ya RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDU Inkingi, Amahoro PC, PDP Imanzi, PS Imberakuri. Ngo hiyongereyeho indi mitwe ya RUD Urunana na FLN ari nayo yarimo igice cy’abaregwa hamwe na Muhire Dieudonne na FDLR.

Aho ngo harimo ubufasha bw’ibihugu by’abaturanyi batumye imikorere y’iyi mitwe ishoboka, cyane cyane Uganda n’u Burundi, ari naho hava icyaha cyo kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushora intambara.

Perezida w’inteko iburanisha, Lt Col Bernard Hategekimana yabajije abaregwa niba baburana bemera ibyaha cyangwa babihakana.

Pte Muhire Dieudonne yavuze ko yemera icyaha cyo gutoroka igisirikare, ibindi akabihakana. Major (Rtd) Habib Mudathiru yavuze ko aburana yemera icyaha cyo kujya mu mutwe w’ingabo utemewe.

Corp Kayiranga Viateur we wavuze ko atemera ibyaha byose aregwa, Corp Dusabimana Jean Bosco avuga ko abihakana, Pte Igitego Champagnat avuga ko ibyaha byose atabyemera. Nzafashwanimana Richard na we yahakanye ibyaha byose.

Abafatiwe muri Congo bakomeje guhuriza ku kwemera icyaha cyo kujya mu mutwe w’ingabo utemewe, ariko bakavuga ko bawinjijwemo batabizi.

Ubushinjacyaha bwagaragaje uruhare rw’ibihugu bituranye n’u Rwanda by’umwihariko igihugu cya Uganda n’icy’u Burundi hagamijwe kugirana umubano na Leta y’amahanga.

Ubushinjacyaha buvuga ko Mudathiru na bagenzi be batujwe mu nkambi ya Aruwa kandi atari impunzi, aho akaba ariho bashoboye gucurira umugambi wo kuva Uganda bajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo banyuze Tanzania, bagera Bijabo mu mashyamba yaho.

Bamwe mu nzego z’ubutasi za Uganda (CMI) zabafashije, ubushinjacyaha buvugamo Cpt Sunday Charles, Cpt Johnson n’abandi bakoze icyo kwinjiza mu gisirikare urubyiruko no kubashakira inzira ya Tanzania bakajya Bijabo muri Congo babanje kunyura mu Burundi.

Yavuze uburyo abakozi ba CMI bagize uruhare mu gushaka abantu bawujyamo, bagahabwa uburinzi no kubafasha mu ngendo bakagera muri Congo. Bamwe mu bakozi ba CMI bashinjwa harimo Sunday Charles, Capt Johnson, Dr Sam n’abandi.

Umushinjacyaha yavuze ko mu Burundi abafashije cyane uyu mutwe wa P5 harimo Col Ignace Sibonama ukurikiye iperereza mu gisirikare mu Burundi na Major Bertin wari ushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu, mu gisirikare cy’u Burundi.”

Bukomeza buvuga ko bageze Uganda, babahaye imodoka n’abarinzi, ibyo kurya ndetse ngo baranabambutsa. Ibyo bikorwa byahujwe na Col Ignace Sibomana mu gisirikare cy’u Burundi wari ushinzwe ubutasi bwo mu gihugu.

Muri uru rubanza harimo Abanyarwanda abarundi 8, abagande, abanyakenya 2 n’undi umwe wavuye Malawi. Ubushinjacyaha bwemeza ko inkunga y’u Burundi bwari bwemeye ko ari ugufasha abamaze kugezwa imbere y’ubutabera ndetse kandi ko ngo Kayumba Nyamwasa ubwe yivuganiraga na Maj Mudathiru mu 2017.

Mudathiru ngo yavuye mu Rwanda ku wa 1/1/2013, ajya kuvugana na Major Robert Higiro, amubwira ko kugira ngo ubeho neza muri Uganda ugomba kuba ufite urupapuro rw’ubuhungiro, anamushakira umuntu witwa Rasta wamufasha.

Ngo yaje no gushaka uko bajya muri RNC ndetse bemeranya gukora umutwe wa gisirikare. Mu 2014 Higiro yahamagaye Mudathiru amusaba gushakisha abantu bavuye mu ngabo za RDF ngo bajye muri uwo mutwe. Ngo yaje kubashakisha, ariko aza no kuvugana na Capt Apollo Rubagumya wakoreraga muri MINADEF hamwe na Ntwali Frank, muramu wa Kayumba Nyamwasa, bamubwira kujya muri RNC akabafasha kurema umutwe w’ingabo.

Mu 2016 ngo Mudathiru yavuganye na Ben Rutabana ashimangira ibyo yabwiwe na Maj Robert Higiro byo kujya muri RNC, ngo abafashe kurema umutwe wa gisirikare, amubwira ko umutwe wa gisirikare bazashinga uzakorera muri Kivu y’Epfo muri Bijabo, ndetse ngo hari abandi bagezeyo mbere bazamufasha.

Abo bagezeyo ngo barimo Pte Ruhinda Jean watorotse igisirikare akajya muri RNC. Mu 2017. Ngo Mudathiru yahuye na Capt (Rtd) Sibo wamusanze mu nkambi, amubwira ko nawe gahunda yo kujya muri RNC yayigejejweho na Kayumba Nyamwasa.

Uyu Sibo ngo yabanje gufungirwa muri Uganda, afunguzwa na Kayumba wanamusabye ko bakorana.

Mu 2017 ngo nibwo Mudathiru na Sibo batorotse inkambi ya Arua, batwawe na Capt Sunday Charles na Capt Johnson bo mu ngabo za Uganda bakoraga mu rwego rwa CMI. Ngo babatwaye muri Hiace babajyana i Kampala, bakirwa n’abarimo Richard Mateka, umuhungu wa Gen Mateka wo mu gisirikare cya Uganda.

Ngo baje kuvugana na Kayumba Nyamwasa kuri Skype, ababwira ko ibyo bavuganye na Rutabana na Higiro ari ukuri, ko bambuka bakajya muri Congo banyuze muri Tanzania n’u Burundi “kandi ko inzira yarangije kuzitegura,” ati “ibindi nzaguhamagara ugeze i Burundi.”

Mudathiru ngo yasohotse muri Uganda ku byangombwa by’ibihimbano ku mazina ya Mugume Patrick naho Charles Sibo yambuka yiyise Sam. Mu Burundi ngo bakiriwe n’abasirikare barimo Sgt Major Kimweshi, Pte Maso, babashyikiriza Major Bertin.

Ubushinjacyaha bwagiye bugaragaza uko aba bagabo bajyaga bahabwa imbunda na Kayumba zirimo SMG 13, LMG ebyiri na NMG imwe, babaha amasasu ibisanduku bine bya SMG, sheni eshatu za NMG (machine gun), bajyana n’imodoka ebyiri bahawe, “hamwe n’amakurutu arindwi” aturutse muri FDU Inkingi, bambukira hamwe, barimo Schadrack, Venuste, Kayibanda, Naphtal, Nshimiyimana Aime na Panphille.

Aba kandi ngo Kayumba yaje kubabaza ibikenewe, aboherereza $12 000 kuri Western Union, Richard ajya kuyakira i Bujumbura. Ngo ni amafaranga yoherejwe na Ben Rutabana.

Umushinjacyaha yavuze ko mu bantu bose bafashwe, byagaragaye ko nta n’umwe utarahawe ubufasha n’ingabo z’u Burundi, mu kubakira no kubafasha kugera muri Congo.

Abantu 20 muri 33 bareganwa nibo bamaze kumenyeshwa ibyo baregwa n’imikorere y’ibyaha.

Umucamanza Lt Col Bernard Hategekimana yanzuye ko iburanisha risubikwa, rikazakomeza kuri uyu wa Kabiri saa mbiri za mu gitondo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa