skol
fortebet

Urukiko rwagumishijeho igihano cya burundu rwakatiye Lt Mutabazi

Yanditswe: Friday 22, Nov 2019

Sponsored Ad

Urukiko rw’ubujurire i Kigali rumaze kugumishaho igihano cyo gufunga burundu Liyetona Joel Mutabazi wahoze mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu rumuhamije ibyaha birimo gushaka kwica perezida w’u Rwanda.

Sponsored Ad

Urubanza rwamaze amasaha menshi kuko buri umwe mu bareganwa na Joel Mutabazi mu bajuriye yagendaga asomerwa ukwe.

Urukiko rumaze gusoma uyu mwanzuro Liyetona (Lt) Mutabazi ntiyagaragaje gutungurwa yakomeje gutuza, yagiye gusinyira uyu mwanzuro w’urukiko amwenyura.

Mu 2014 Urukiko rwa gisirikare rwari rwamukatiye gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare rumuhamije ibyaha by’ubugambanyi, gutoroka igisirikare, gukwiza impuha zigamije kwangisha ubutegetsi bw’u Rwanda ari mu mahanga no kugambira kugirira nabi umukuru w’igihugu.Ubujurire bwe bwatangiye kuburanishwa muri uyu mwaka.

Bwana Mutabazi afatwa nk’ukuriye itsinda ry’abandi umunani bose baregwa ibyaha bifitanye isano. Bamwe muri bo uyu munsi bagiye bagabanyirizwa ku myaka bari bakatiwe n’urukiko rwa gisirikare.

Lt Joel Mutabazi yahunze u Rwanda mu mpera za 2011, mu iburana yabwiye urukiko ko yavuye mu Rwanda atakibona nk’umusirikare kuko atahembwaga kandi ntavuzwe nk’abandi basirikare.

Yavuze ko atari kuva mu gisirikare yakoreye kuva afite myaka 12, hatabaye ikibazo gikomeye kuri we. Ibi byatumye ajya kuba impunzi muri Uganda.

Mu kwezi kwa munani 2013 yafashwe na polisi ya Uganda ku busabe bw’u Rwanda, nyuma agezwa mu Rwanda.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa