skol
startimes

Urukiko rwemeje ko Dr.Gahakwa Daphrose wabaye minisitiri afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 October 2020 Yasuwe: 1089

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Dr Gahakwa Daphrose wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi n’Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi, RAB, afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha akekwaho byo kunyereza umutungo wa leta no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko rigikomeje.


Kuwa 15 Ukwakira 2020,nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwaburanishije Dr Gahakwa Daphrose wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Dr Gahakwa akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Umucamanza yatangije iburanisha, abaza Dr Gahakwa Daphrose niba yemera ibyaha akekwaho, undi avuga ko atabyemera. Ubushinjacyaha bwahise buhabwa ijambo, buvuga ko bwasabye ko afungwa by’agateganyo kuko ubwo yari Umuyobozi wungirije muri RAB, yafashe imashini yuhira akayijyana mu ifamu ye iherereye mu Murenge wa Gashora. Mu 2017 nibwo byaje kumenyekana iyo mashini ikurwa mu murima we.

Ubushinjacyaha bwavuze ko akekwaho icyaha cyo kuba yarahaye isoko umuntu utabifitiye uburenganzira, aho ku itariki ya 08 Kanama 2016 ubwo Dr Gahakwa wari Umuyobozi Mukuru w’Umusigire wa RAB, yasinye amasezerano y’isoko ryo kuhira. Iryo soko ryahawe umukwe we Dr Edouard Kamugisha.

Iryo soko ngo ryari rifite agaciro ka miliyoni zirenga 800 Frw, ayo masezerano ayasinya mu gihe muri RAB hari ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari umukozi wa RAB watanze ubuhamya, akavuga ko imashini yuhira yari mu isambu ya Gahakwa yagiye kuyifata, Gahakwa abimenye ahita amuhamagara amubwira ko adakwiriye kuvogera umutungo we kuko ngo iyo mashini atari iya RAB, ahubwo ari iye bwite.

Bwavuze kandi ko hari inyandikomvugo igaragaza ko iyo mashini yasubijwe ubuyobozi bwa RAB mu 2017, nyuma yaho yari yafatiwe mu ifamu ya Gahakwa. Iyo mashini ngo yageze mu ifamu ye mu 2013 ihakurwa mu 2017, bigaragaza ko yari yarayigize igikoresho cye kandi ari icya leta.

Bwakomeje buvuga kandi ko Gahakwa yemera ko iyo mashini ya RAB yasanzwe mu isambu ye, ariko ngo mu Bugenzacyaha yahinduye imvugo avuga ko ari ubuyobozi bwa RAB bwayijyanye mu isambu ye ngo ijye yuhira imyaka mu gihe cy’amapfa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bitumvikana ukuntu Gahakwa yavuga ko yatanze isoko atazi ko urihawe ari umukwe we, kuko ngo hejuru ku masezerano haba handitseho amazina y’umuntu urihawe, ndetse ko mu masezerano harimo ko umwe mu bazagenzura ishyirwa mu bikorwa byaryo ari umugabo we witwa Gahakwa Rudakemwa Pierre.

Bwavuze ko hari abakozi bo muri RAB batanze ubuhamya bw’uburyo Gahakwa yabashyizeho igitutu kugira ngo iryo soko risinywe, mu gihe icyo gihe nta ngengo y’imari icyo kigo cyari gifite.

Umwunganizi wa Gahakwa yabwiye urukiko ko ubwo yari mu buyobozi bwa RAB atari ashinzwe gutanga amasoko, icyo gihe ngo inzego za leta zabyizeho bitewe n’ubushobozi n’igiciro cyari cyatanzwe, hatanzwe isoko Gahakwa atabizi kuko adashinzwe gutanga amasoko.

Ngo abashinzwe gutanga amasoko bemeje ko sosiyete ebyiri zari zihuje arizo zihabwa isoko, ngo si sosiyete y’umukwe bwa Gahakwa nk’uko bivugwa.

Yakomeje avuga ko kandi mu basinye ku masezerano atari Gahakwa gusa, ahubwo hari abandi bakozi bagombaga kubanza kugenzura ko nta buriganya bwabaye mu gutanga isoko.

Sosiyete bivugwa ko ari iy’umukwe wa Gahakwa ngo si yo yatsindiye isoko ahubwo ngo ryahawe ibigo byihurije hamwe.

Ku bijyanye n’imashini yasanzwe mu murima we, ngo nta mugambi yari afite mu byo ubushinjacyaha bwita kunyereza ahubwo ko yahajyanywe muri gahunda isanzwe yo gufasha abahinzi kubona uko buhira. Ni muri urwo rwego yajyanywe mu murima we nubwo nyuma yaje kuhapfira ntikurweyo.

Umwunganizi we yavuze ko Dr Gahakwa akwiye kurekurwa akaburana ari hanze dore ko ngo dosiye imaze imyaka itatu ihari kandi ngo icyo gihe cyose nta kibazo na kimwe cyabayeho.

Yanavuze ko afite n’impamvu z’uburwayi bwa diabète ku buryo akenera kubonana na muganga kenshi kandi ashyizwe mu buroko byamugora kubonana na muganga cyangwa se kubona imiti.

Yavuze kandi ko ashobora kurekurwa atanze ingwate yaba iy’ibintu cyangwa iy’abantu, gusa kuri iki ntabwo yigeze avuga ingano y’ingwate yatangwa.

Dr. Daphrose Mukankubito Gahakwa yarangije mu by’ubuhinzi muri Kaminuza ya Makerere mu 1979. Yakoze muri Minisiteri y’Ubuhinzi muri Uganda ashinzwe ubugenzuzi bw’imbuto. Nyuma yaho yaje kubona Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Buhinzi mu 2001 yakuye muri Kaminuza ya East Anglia mu Bwongereza.

Mu Rwanda yabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi mu by’Ubuhinzi (ISAR); yanabaye Umuyobozi Mukuru wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya RAB. Yabaye kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi, Minisitiri w’Uburezi n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda.

Yabaye kandi Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Uburezi, HEC, mu gihe cy’imyaka itandatu.

Mu bijyanye n’ubushakashatsi mu buhinzi afite inyandiko zirenga 34 yanditse zigaruka ku bijyanye n’ibihingwa n’iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

"Akarayifumbwe": Rwa rukingo rwa Kanseri y’umura ngo rwaba rutera abakobwa...

Hari amakuru ko rwa rukingo rwa kanseri y’umura rumaze igihe rugeragerezwa...
22 November 2020 Yasuwe: 4085 0

Sadate Munyakazi avuga ko agiye kurega Sam Karenzi na Radio10

Sadate Munyakazi wigeze kuyobora Rayon Sport akavaho mu buryo bugoranye RGB...
21 November 2020 Yasuwe: 2949 0

Iburanisha ku bujurire bwa Paul Rusesabagina ryasubitswe bwa...

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gusubika ku nshuro ya gatatu...
20 November 2020 Yasuwe: 383 0

Rwanda: Tom Byabagamba yasabiwe gufungwa imyaka itatu aregwa kwiba...

Tom Byabagamba wahoze akuriye abarinda Perezida Paul Kagame ubushinjacyaha...
13 November 2020 Yasuwe: 2016 0

Paul Rusesabagina yasabye urukiko gusubika urubanza rwe

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza rwa Paul Rusesabagina...
10 November 2020 Yasuwe: 710 0

Ba bakobwa bafunzwe bazira gukomeretsa bikabije mugenzi wabo bagabanyirijwe...

Abakobwa batandatu ari bo, Nkamiro Zaina, Umulisa Gisèle, Umuhoza Connie,...
9 November 2020 Yasuwe: 6892 1