skol
fortebet

Wenceslas Twagirayezu uregwa ibyaha bya jenoside yagejejwe i Kigali

Yanditswe: Wednesday 12, Dec 2018

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Ukuboza nibwo indege yari intwaye Twagirayezu Wenceslas yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ngo aburanishwe ku byaha akekwaho bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sponsored Ad

Twagirayezu w’ imyaka 50, muri Mata uyu mwaka nibwo Urukiko rwo mu Mujyi wa Hillerød rwemeje ko yoherezwa mu Rwanda, ngo aburanishwe ku byaha bikekwa ko yakoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

Twagirayezu yasohotse mu ndege yambaye ipantalo y’itisi y’umukara, ishati y’umweru n’agapira gatukura, ishapure mu ijosi n’inkweto za move n’amadarubindi.

Yazanywe n’Abanya-Danemark babiri, akigezwa i Kigali yamenyeshejwe ibyaha aregwa n’uburenganzira yemererwa n’amategeko burimo guhabwa umwunganizi mu by’amategeko.

Twagirayezu woherejwe n’inzego z’ubutabera za Denmark, ni umuntu wa kabiri ukekwaho ibyaha bya Jenoside zoherereje u Rwanda, nyuma ya Mbarushimana Emmanuel wahageze muri Nyakanga 2014.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda rikurikirana abakekwaho Jenoside bahunze Ubutabera, Siboyintore Jean Bosco, yabwiye itangazamakuru ko Twagirayezu ahita ajyanwa aho acumbika ndetse azakomeza kubazwa.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko Twagirayezu ari mwene Semugeshi Nasson na Ntawukazi Rose, wavutse mu 1967 muri Segiteri Gacurabwenge, Komini Rwerere, Perefegitura ya Gisenyi. Ubu ni mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Akekwaho ko muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Twagirayezu yari umuyobozi w’ishyaka rya CDR muri segiteri ya Gacurabwenge.

Akekwaho kuba yaritabiriye ibikorwa byo kwica abatutsi aho we n’abandi bagabye ibitero mu duce dutandukanye twa Komini Rwerere, harimo kuri Paruwasi Busasamana ahari hahungiye abatutsi basaga 3000 maze abasaga 1000 bakahicirwa.

Akekwaho kandi ko yari mu Nterahamwe zigera kuri 200 zagabye igitero kuri Kaminuza ya Mudende ahaguye abatutsi bagera ku 1000, biganjemo abanyeshuri, abarimu n’abakozi ba kaminuza no kuri Institut Saint Fidèle aho abarimu n’abanyeshuri burijwe imodoka bakajya kwicirwa ku Nyundo.

Twagirayezu wayoboraga umuryango witwa Dutabarane Foundation muri Denmark, mbere ya Jenoside ngo yari umwarimu ku ishuri ribanza rya Majyambere mu Murenge wa Busasamana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa