skol
fortebet

Umunyeshuri wapfuye abura amezi 3 ngo yitabire ibirori by’abarangije muri Kaminuza y’ u Rwanda inshuti ye yajyanye ikanzu ku gituro cye (Yavuguruwe)

Yanditswe: Sunday 04, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Inshuti ya Nyakwigendera Regis Niyotwagira witabye Imana abura amezi atatu ngo yitabire ibirori bisoza Kaminuza yagiye kumwunamira ishyira ikanzu yambarwa n’ abarangije kaminuza ku gituro cye.

Sponsored Ad

Amakuru Umuryango wamenye ni uko uyu musore wagiye kunamira nyakwigendera Regis ari inshuti Philbert Cyuzuzo ifite akabyiniriro ka Khaled biganye Groupe Scholaire Kabgayi, ubushuti bwabo burakomeza. Khaled ni umwe mu banyeshuri 7050 bakoze ibirori bisoza amasomo muri Kaminuza y’ u Rwanda byabereye muri sitade ya Huye ku wa Gatanu w’ iki Cyumweru.

Amakuru Umuryango wahawe n’ umwe mu bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Nyakwigendera Regis washyinguwe mu irimbi rya Rusororo ni ko Nyakwigende yazize impanuka.

Regis yakoze impanuka tariki 5 Kanama 2018, ubwo yari avuye mu birori bya batisimu y’ umwana wa mukuru we I Muhanga yerekeza I Kigali.

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Muhanga–Kigali, yahitanye Regis ari nawe wari utwaye iyi modoka abo bari kumwe bararokoka.

Nyakwigendera Regis yigaga muri Kaminuza y’ u Rwanda College of Business and Economics , ahahoze hitwa SFB.

Ibitekerezo

  • Uyu mwana w’umuhungu yadukoze Ku mutima nanubu turacyamuzirikana umunsi Ku wundi ndetse yewe ubu hatangijwe Fondation Regis.

    Niyigendere.Urabona ko yali akiri muto cyane.Urupfu ruragatsindwa.Ariko ni "iwabo wa twese".Nobody will escape it.Gusa jye nk’umukristu,ndemera ntashidikanya ibyo Yesu yavuze muli Yohana 6:40,yuko abantu bose bumvira imana izabazura ku munsi w’imperuka,ikabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Biradusaba "gushaka imana cyane" mu gihe tugihumeka,ntitwibere mu byisi gusa.Ntitukemere biriya amadini atubwira ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ari aho,nta muzuko wazabaho niba upfuye aba agiye mu ijuru.Ni ikinyoma.

    Urakoze Gatera kuli Comment yawe.Kuvuga ko upfuye aba "yitabye imana mu ijuru",biteye agahinda.Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa”.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza”.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka”,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa