skol
fortebet

Ambasaderi Mukaruriza Monique yahitanwe n’uburwayi

Yanditswe: Saturday 30, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ambasaderi Mukaruliza Monique wabaye mu nzego zitandukanye nkuru z’igihugu, yitabye Imana azize uburwayi. Yaguye i Bruxelles mu Bubiligi aho yari amaze iminsi arwariye.

Sponsored Ad

Umugabo we, Ntirushwamaboko John, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru,ko umugore we atari amaze iminsi myinshi arwaye. Ati “Byabaye uyu munsi nko mu masaha abiri ashize. Yari arwariye i Bruxelles, yari amaze ibyumweru nka bibiri.”

Mu ntangiriro za Werurwe, Perezida Kagame yari yamuhaye inshingano zo kuba Ambasaderi (Ambassador at large) ushinzwe gahunda zo kwihuza kw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Yari asanzwe akora muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ari Umujyanama.

Ni we wabaye Minisitiri wa Mbere w’u Rwanda mu Muryango wa Afurika y’Ibihugu by’Iburasirazuba, EAC. Izo nshingano yazikoze guhera mu 2008 kugera ku wa 25 Gashyantare 2013.

Mukaruliza yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali hagati ya 2016 na 2017.

Yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia no muri Malawi ubwo yari avuye ku nshingano zo kuyobora Umujyi wa Kigali.

Kuva mu 2006 kugeza mu 2007 yari ahagarariye by’agateganyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani. Mbere y’aho yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe ubutumwa bwa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani kuva mu 2004 kugeza mu 2006.

Yari afite ubunararibonye mu bucungamari n’ibijyanye na yo, dore ko ari no mu bafashishije gushyiraho Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (Rwanda Revenue Authority) yanabereye Komiseri w’imbere mu kigo ushinzwe ubugenzuzi bw’imari nyuma aba komiseri ushinzwe imisoro y’imbere.

Mukaruliza kandi yanabaye mu buyobozi bwa Banki ya Kigali aho yakoze nk’umugenzuzi w’imari, nyuma aba umuyobozi mukuru w’imari mu kigo cy’impfubyi, Village d’Enfants SOS Kinderdolf International-Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa