skol
fortebet

Menya impinduka zose zikubiye mu itegeko rishya rigenga gushyingiranwa no gutandukana

Yanditswe: Tuesday 19, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Leta iravuga ko hari ibibazo bigaragara mu itegeko ryo mu 2016 rigenga abantu n’umuryango birimo uko iryo tegeko ryanditse, ibiburamo n’ibigomba guhuzwa n’andi mategeko kugira ngo “bifashe kubaka umuryango utekanye”.

Sponsored Ad

Kuwa mbere, Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda yize kandi yemeza uwo mushinga waje gusobanurwa mu Nteko na minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Valentine Uwamariya mu izina rya guverinoma.

Uyu mushinga ugaragaza ibibazo 14 byagaragaye mu itegeko ryo mu 2016, ukanavuga uko byakemurwa n’iri tegeko rishya ushaka ko ryemezwa.

Izi ni zimwe mu mpinduka ziri muri uyu mushinga w’itegeko watangajwe n’Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda:

Kumvikana icungamutungo mu ibanga

Leta ivuga ko mu myaka itanu ishize habonetse imanza z’ubutane bw’abamaze igihe gito bashyingiwe zajemo impaka ku igabana ry’umutungo mu buryo bungana nk’inkurikizi yo gutandukana.

Mu Rwanda, abashakanye benshi basezerana kuvanga umutungo rusange, gusa hagiye havugwa ko bamwe bahitamo ubu buryo bagamije inyungu mu gihe batandukana n’uwo bashyingiwe wari ufite umutungo mwinshi mbere, kuko amategeko abagabanya uwo mutungo mo kabiri iyo batanye byemewe n’amategeko.

Leta ubu irifuza ko itegeko rishya riha umucamanza “ububasha bwo gusuzuma ibijyanye no kugabana umutungo, no kuba yakwemeza kutagabana mu buryo bungana mu gihe ubutane bubaye mbere y’imyaka itanu”, nk’uko biri muri uyu mushinga wo kuvugura iri tegeko.

Leta kandi irashaka ko mu gihe cyo gushyingira umwanditsi w’irangamimerere abujijwe gutangaza mu ruhame uburyo abashakanye bahisemo gucunga umutungo wabo.

Ibi ngo ni nyuma y’uko basanze iyo hari abashyingiwe bahisemo ubundi buryo butari ukuvanga umutungo “abahari babavugiriza induru” kandi “bitera isoni abashyingiranywe”, uyu mushinga urateganya ko abagiye gushyingirwa bazajya bajya kwandikisha uko bazacunga umutungo wabo mu minsi irindwi mbere y’uko bashyingirwa.

Kurongora/rwa ku myaka 18

Mu bihugu byinshi ku isi imyaka yo gushyingirwa ni 18, gusa bimwe na bimwe iri hejuru cyangwa munsi, ahandi igatandukana ku mukobwa n’umuhungu, ibi bishingira kandi ku mico n’imibereho y’ibihugu.

Imyaka y’ubukure igenwa n’itegeko mu Rwanda ni 18, ni yo umuntu yemerewe kuba yasinya amasezerano y’akazi, kuba yanywa inzoga cyangwa kuba yakora imibonano mpuzabitsina ariko itegeko ntirimwemererwa gushyingirwa kereka agize 21.

Uyu mushinga w’itegeko urashaka ko imyaka yo gushyingirwa iva kuri 21 ikajya kuri 18, umuntu ufite iyo myaka “igihe hari impamvu zumvikana” agasaba ku rwego rw’Akarere ko yemererwa gushyingirwa.

Kudafata ibendera ry’igihugu

Uyu mushinga uraha kandi uburenganzira abari mu muhango wo gushyingirwa kudafata ku ibendera ry’igihugu.

Mu gihe abarimo gushyingirwa “umwe abwira mugenzi we ko azamukunda, akamubanira neza” gufata ku ibendera avuga ibi “ntibisobanuye ko umuntu azakomeza kubahiriza iyo ndahiro kuko tubona ubutane hatanashize umwaka”, nk’uko uwo mushinga w’itegeko ubivuga.

Bityo uyu mushinga urateganya ko ufata ku ibendera azajya aba ari umwanditsi w’irangamimerere gusa.

Gutandukanya abantu kuko badahuza

Mu Rwanda havugwa ubwiyongere bukomeye bwo gutana kw’abashakanye mu myaka ya vuba.

Mu gihe imibare y’ubucamanza yerekanye ko mu myaka ya 2016 na 2017 inkiko zatandukanyije imiryango itarenga 100 buri mwaka, mu mwaka w’ubucamanza ushize (Nyakanga 2022 – Nyakanga 2023) inkiko zemeje gatanya za burundu zigera kuri 3,075, naho mu mwaka wari wabanje imiryango 3,322 yatandukanyijwe n’amategeko.

Zimwe mu mpamvu zemerwa n’inkiko zo gutandukanya abashakanye bisabwe n’umwe cyangwa ku bwumvikane bwa bombi harimo; ubusambanyi, guhoza ku nkeke, guhohoterwa n’uwo mwashakanye, guta urugo hagashira amezi 12 no kutabana hagashira imyaka ibiri.

Muri uyu mushinga leta iravuga ko byagaragaye ko “kudahuza kw’abashyingiranywe” ari indi mpamvu abasaba ubutane bakomeje kugeza ku nkiko kandi idateganywa n’itegeko, uyu mushinga ukaba wongeramo ibyo “nk’imwe mu mpamvu zo gusaba ubutane”.

Uyu mushinga kandi uravuga ko mu rubanza rwo gutandukanya abashakanye, mu gihe umwe avuga ko atagabana na mugenzi we umutungo bafite mu buryo bungana, umucamanza azajya aha agaciro “imirimo yo kwita ku rugo idahemberwa” nko kwita ku bana, umurwayi mu rugo, umuntu ukuze uba mu rugo, kuvoma, cyangwa guteka yakozwe n’umwe mu bashakanye.

Uyu mushinga uvuga ko iyo mirimo “ntiyahabwaga agaciro nk’imwe mu nkingi y’iterambere ry’urugo”, ukavuga ko mu gutandukanya abashakanye izajya ihabwa agaciro “kari hagati ya 10 na 39% by’agaciro k’imitungo bungutse kuva batangiye kubana”

Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda, aho ishyaka riri ku butegetsi rifite ubwiganze, yahise yemeza ishingiro ry’uwo mushinga yagejejweho na Minisitiri Uwamariya, nyuma y’aha uzagezwa muri Sena y’u Rwanda aho naho utitezweho kubangamirwa, mbere y’uko usinywaho na Perezida Paul Kagame ugahinduka itegeko.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa