skol
fortebet

Meteo Rwanda yateguje imvura nyinshi Iburengerazuba mu gice cya kabiri cy’uku kwezi

Yanditswe: Thursday 11, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko hagati ya tariki ya 11 n’iya 20 Mata 2024, hateganyijwe ingano y’imvura iri hejuru gato y’ikigero cy’isanzwe igwa mu Burengerazuba bw’Igihugu mu gihe mu bice bisigaye hazagwa imvura isanzwe.

Sponsored Ad

Iki kigo kivuga ko kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 20, hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 20 na 120 mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa, mu bice by’uburengerazuba bw’Igihugu no ku kigero cy’imvura isanzwe igwa mu bice bisigaye by’Igihugu ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice, iri hagati ya milimetero 30 na 100.

Imvura iteganyijwe izaturuka ku bushyuhe bwo mu Nyanja y’u Buhinde, hamwe n’imiterere ya buri hantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa