skol
fortebet

Nyagatare: Umugore yataye abana be bato ajya kwishakira umugabo

Yanditswe: Tuesday 15, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 20 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Gihorobwa, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare akarere ka Nyagatare ari mu gahinda nyuma yuko asigiwe abana na nyina wamutereranye akajya gushaka umugabo.

Sponsored Ad

Uyu musore utarifuje ko imyirondoro ye ijya ahagaragara,ko amaze amezi abiri arera barumuna be mu nzu y’ikode ndetse akaba afite n’inshingano yo kurera barumuna be kandi nta kandi kazi agira uretse gukorera abantu.

Ati “Mu kwezi kwa gatandatu nibwo yadutaye arigendera ariko asiga abwiye barumuna banjye batatu ko azajya abashakira icyo kurya. Inshuro ebyiri gusa nibwo nabonye ibiryo yahashye ahandi ni jye bireba byose.”

Mu bana yamusigiye harimo mushiki we ufite imyaka 14, uyu ariko nyuma akaba ngo yaroherejwe kwa nyirakuru mu Murenge wa Karama.

Abandi babiri, umwe w’imyaka 11 n’undi w’imyaka umunani nibo basigaranye na Mugabo.

Avuga ko barumuna be nta numwe wiga kuko nyina atigeze abashyira mu ishuri.

Avuga kandi ko kurera barumuna be ntacyo bimutwaye ahubwo ikibazo ari uko ntacyo nyina amufasha kandi abizi ko nawe nta bushobozi bundi afite.

Agira ati “Simbuza Mama gushaka undi mugabo rwose ni uburenganzira bwe ariko ikimbabaza ni uko ntacyo amfasha mu kurera barumuna banjye. Nk’ubu nzinduka njya gushaka akazi nkagaruka ku mugoroba nzanye icyo kurya nkateka kuko abo bana ntawabasha guteka.”

Akomeza agira ati “Nk’ubu yambeshye ko yasize yishyuye inzu nyamara ejo bundi nyirayo yaraje ambwira ko amufitiye ideni ubu ndakora ndyishyura. Ku kwezi nzajya nishyura 4,000 nimara kumaramo amadeni ya mbere.”

Avuga ko n’ubwo atangiye imiruho akiri muto ariko atazahemukira barumuna be ngo abasige ahubwo azafatanya nabo kandi yizera ko bazabaho kuko bumvikana.

Avuga ko ashishikajwe no kurera barumuna be ariko abonye inyunganizi barushaho kugira imibereho myiza.

Uyu mubyeyi umaze gushyingira abakobwa babiri yabwiye Kigalitoday dukesha iyi nkuru ko akiri muto bityo atagomba kubaho wenyine nyuma yo gutandukana n’umugabo.

Naho ibyo umuhungu we avuga ko atabahahira ngo ni ikinyoma kuko ngo buri gihe ahahira abana ndetse ngo akenshi ku manywa abatwara mu rugo rwe akabagaburira.

Kuba batiga ngo ni uko yabiburiye ubushobozi kuko ngo atabashakira icyo kurya ngo abone n’ibikenerwa ku ishuri.

Umuyobozi utashatse kugaragara mu itangazamakuru yavuze ko iki kibazo yamaze kukigeza mu nzego zisumbuyeho kandi bamwizeje ko gishakirwa umwanzuro vuba.

Ati “Nyina twaraganiriye byinshi arabihakana ariko ibyo sinangombwa cyane kuko mukuru wabo ntacyo abima agifite ndabizi narahageze ariko ikibazo ni ukuba abana batiga, ibyo twabivuzeho turagifatira umwanzuro vuba aha.”

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Bugingo Monica, aherutse gutangariza Kigalitoday ko badashobora kujenjekera ikibazo cy’abana bafatwa nabi bityo aho bigaragaye bafata ingamba zirimo kubashakira umuryango ubarera.

Ibitekerezo

  • abo bana twabafasha dute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa