skol
fortebet

Polisi yorohereje abamotari itegeko ryabagongaga cyane

Yanditswe: Monday 25, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abamotari bishimiye icyemezo cya Polisi y’Igihugu cyo gukuraho ibihano byahabwaga uwatwaye moto atacanye amatara, aho kuri ubu amatara azajya atangira gucanwa Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Werurwe 2024,nibwo Polisi y’u Rwanda yagiranye inama n’abamotari bemeranwa kuri iri tegeko.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, CG Felix Namuhoranye n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye basobanuriye imbaga y’abamotari ingamba Leta ibafitiye kugira ngo bazamure imibereho yabo n’ireme ry’umwuga bakora.

Muri zo harimo gukuraho amafaranga ayo ari yo yose umumotari yatangaga muri koperative zibahuza, kugabanya igitsure cy’Abapolisi bo mu muhanda, ahubwo abamotari bagashishikarizwa kuba inyangamugayo, gukuraho icyemezo cyo gucana amatara ya moto ku manywa y’ihangu n’ibindi.

Bamwe mu bamotari bavuze ko ibyavuye muri iyi nama byubahirijwe umwuga wabo warushaho kubateza imbere.

Bavuga kandi ko nabo ubwabo bagiye kwikubita agashyi, amwe mu makosa bakoraga bakayasimbuza ibikorwa bibateza imbere n’imyidagaduro.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP Rutikanga Boniface avuga ko imyanzuro yavuye muri iyi nama ifunguye imikoranire mishya yitezweho umusaruro.

Abapolisi n’abamotari bemeranyijwe kurushaho guhana amakuru, abafite ibibazo bitakemuriwe muri iyi nama bakegera polisi ikabicyemura uhereye kuri uyu wa kabiri.

Hanashyizweho itsinda ry’abantu 10 barimo babiri babiri bahagarariye inzego zirimo koperative z’abamotari, urwego ngenzuramikorere RURA, Umujyi wa Kigali, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperaive na Polisi y’Igihugu.

Mu ugushyingo umwaka ushize nibwo Polisi y’u Rwanda yategetse ko moto zigomba gucana amatara ku manywa na nijoro kugira ngo hagaragare ingano yayo byorohereze ibinyabiziga kubisikana.

Icyo gihe,abamotari bavuze ko ibyo bibakenesha ngo kuko itara ryacanwe amanywa na nijoro ubutaruhuka ripfa byoroshye bityo bagahora bajya gukoresha bahindura.

Bavuze kandi ko hari ubwo bibagirwa kuyacana kuko ku manywa utabona neza ko itara riri kwaka bigatuma bandikirwa amande buri kanya na polisi.

Kuri ubu mu Mujyi wa Kigali habarurwa abamotari basaga ibihumbi 25.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa