skol
fortebet

Rwanda: Abivuza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bariyongereye

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bwavuze ko muri uyu mwaka wa 2023 umubare w’abivuza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina wiyongereye ukagera kuri 5.3% uvuye kuri 4.2% mu mwaka wa 2022.

Sponsored Ad

Iyo mibare yakusanyijwe hagendewe ku makuru yakusanyijwe mu mavuriro atandukanye mu gihugu, ariko ngo ntibivuze ko abanduye izo ndwara biyongereye ahubwo ngo ni uko abantu bazisanganywe bakomeje kwitabira serivisi z’ubuvuzi.

Dr. Charles Berabose, umukozi w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’izindi zandurira mu maraso muri RBC, yabwiye itangazamakuru ko ubwiyongere bw’abitabira kwivuza izo ndwara bushingiye ku bukangurambaga bukorwa mu gihugu.

Mu ndwara zandurira mu mibonano abantu baje kwivuza cyane harimo iyitwa Tirikomonasi (Trichomonas vaginalis), imitezi (gonorrhoea), mburugu na chlamydia.

Abaje kwisuzumisha no kwivuza muri uyu mwaka baba bari hagati y’imyaka 20 na 45, igihe umubiri w’umuntu uba ukora cyane mu birebana n’imibonano mpuzabitsina.

Dr Berabose yashimangiye ko uwo ari umusaruro w’ubukangurambaga bukomeje gukorwa n’abakora mu nzego z’ubuzima binyuze mu itangazamakuru nka televiziyo na radiyo, bugamije kongerera abaturage ubumenyi ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Nanone kandi, bivugwa ko hari amahugurwa akomeje kugenerwa abakora mu Nzego z’ubuzima hagamijwe kubongerera ubumenyi mu birebana no gusuzuma no kuvura izo ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yasabye abaturage kudatezuka ku ngamba zo kwirinda harimo kwisiramuza ku b’igitsina gabo, kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye no gusangira ibikoresho bikeba nk’inzembe n’ibindi, cyangwa kwambarana utwenda tw’imbere.

Ati: “Nanone kandi dusaba abagore batwite kwisuzumisha indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kubera ko serivisi nyinshi mu zo bahabwa ziba ari ubuntu, kugira ngo babe bavurwa cyangwa bahabwe ubuvuzi bugamije kurinda abo batwite.”

Dr Kamwesiga Julius, Umuyobozi ushinzwe Ubuvuzi mu Muryango wita ku buzima, Aids HealthCare Foundation (AHF Rwanda), yavuze ko hakwiye gushyirwaho uburyo buhoraho bwo gukurikirana uko indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zihagaze mu baturage kubera ko zisiga icyasha gishobora gutuma bamwe badatinyuka kujya kuzisuzumisha no kuzivuza.

Yasabye ko hakorwa ishoramari ryisumbuye muri serivisi zo kuvura no gusuzuma indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kugira ngo abaganga bajye babona laboratwari zigezweho kandi zihagije zisuzumirwamo ibizamini mu buryo bwa kinyamwuga aho kwibanda gusa ku gusuzumira umuntu ku bimenyetso bagaragaza.

Dr. Mireille Uwineza, umuganga w’impuguke mu kuvura indwara z’abagore, yabwiye The New Times ko indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ntaho zagiye ndetse bakwiye kwitwararika mu kuzirinda.

Ati: “Igira ingaruka zikomeye harimo n’ubugumba cyangwa gufunga imiyoboro y’’inkari.”

Yaboneyeho gusaba abaturage kujya bashaka ubuvuzi bukwiriye aho kujya kwigurira imiti muri za farumasi kuko bashobora kugura itajyanye n’uburwayi bafite.

Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), buvuga ko abasaga miliyoni imwe bakirwa buri munsi kwa muganga baranduye izo ndwara, harimo n’abadafite ibimenyetso.

Buri mwaka, bivugwa ko habarurwa abarenga miliyoni 374 bashya bandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zishobora kuvurwa zigakira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa