skol
fortebet

U Rwanda rwacyuye impunzi z’Abarundi ziyemeje gutaha ku bushake

Yanditswe: Wednesday 21, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abarundi 75 babaga mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe muri aya masaha berekeje mu gihugu cyabo, aho batashye ku bushake,kuri uyu wa 21 Gashyantare 2023.

Sponsored Ad

Uretse abo hari abandi batabarizwaga mu nkambi bari mu bice bitandukanye, aho i Kigali haturuka icyenda na Bugesera hari 11.

Biteganyijwe ko izi mpunzi zinyura mu Mujyi wa Kigali zerekeza ku mupaka wa Nemba uherereyehe mu Karere ka Bugesera ari nawo zinjiriraho.

Iyi nkambi ya Mahama isanzwe icumbikiye impunzi z’Abarundi ibihumbi 40, ndetse n’iz’Abanyekongo ibihumbi 23.

U Rwanda rwizeye ko izi mpunzi zitashye iwabo zakirwa kuko HCR z’ibihugu byombi zavuganye ndetse ngo si ubwa mbere impunzi z’Abarundi zitashye imipaka ifunze.

Ubwo iki gikorwa cyatangiraga muri 2020,imipaka yari ifunze birakunda ndetse ngo gutaha n’uburenganzira bwa buri mpunzi ndetse u Rwanda ruzakomeza gufasha mu gucyura abafite ubushake.

Gahunda yo gucyura impunzi ku bushake u Rwanda rwayitangiye mu 2019, ndetse hamaze gutaha ibyiciro birenga umunani.

Guhera mu 2020, u Rwanda rwatangiye gucyura impunzi z’Abarundi ku bushake bwazo kandi hamaze gutaha izirenga ibihumbi 20.

Ibitekerezo

  • MURAHO NEZA NDUMUSOMYI WIKINYAMAKURU UMURYANGO.RW ARIKO MWAHINDUYE IMYANDIKIRE UBURYO MWANDIKAMO NTIBWIHUTA MUSUBIZEHO UBWARI BUSANZWE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa