skol
fortebet

U Rwanda rwakiriye izindi mpunzi zivuye muri Libya

Yanditswe: Thursday 21, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, u Rwanda rwakiriye Icyiciro cya 17 cy’Impunzi n’Abasaba ubuhunzi 91 baturutse muri Libya, barimo 38 bavuye muri Sudani, Eritrea (33), Somalia (11), Ethiopia (7) na Sudani y’Epfo.

Sponsored Ad

Ubutumwa iyi Minisiteri yashyize kuri Twitter, bugaragaza ko hakiriwe impunzi 38 zivuye muri Sudani, 33 zivuye muri Eritrea, 11 zo muri Somalia, 7 zo muri Ethiopia n’impunzi 2 zo muri Sudani y’Epfo.

Gahunda nk’iyo yo kwakira izi mpunzi u Rwanda rwayitangiye mu 2019, rugamije gufasha abanyafurika bari mu kaga, bagirirwa nabi mu nzira bagana i Burayi ndetse bamwe bagapfa.

Kugeza ubu rumaze kwakira impunzi zisaga 2000 zavuye muri Libya aho abasaga 1600 bamaze kubona ibihugu by’amahanga bibakira. Abo barimo 255 boherejwe muri Suède, 496 boherejwe muri Canada, 196 boherejwe muri Norvège.

Abandi 141 ri bari mu Bufaransa, 201 bari muri Finland, 52 boherejwe mu Buholandi, 26 bari mu Bubiligi mu gihe 237 bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa