skol
fortebet

Uko u Rwanda n’u Burundi bikomeje kugira ubwiyongere bukabije bw’abaturage

Yanditswe: Saturday 05, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu kwezi gushize ku itariki ya 11, amahanga yizihije umunsi wahariwe abaturiye isi. Ubu tuvugana isi imaze kugira abayituye barengaho gato miliyari 8.

Sponsored Ad

Icyegeranyo cyo muri uku kwezi kwa 8 gitangazwa n’urubuga rushyira ahagaragara imibare ijyanye n’imibereho y’abaturage hirya no hino ku isi, Worldometer, kigaragaza ko igihugu kiza ku isonga mu kugira abantu benshi ari Ubuhinde bufite miliyari 1 na miliyoni 428, bugakurikirwa n’Ubushinwa bufite miliyari 1 na miliyoni 425.

Ibihugu byo mu karere biza ku isonga mu kugira abaturage benshi ni Repubulika ya Demokarasi ya Congo iza ku mwanya wa 15 na miliyoni 102, Tanzania ni iya 22 na miliyoni 67, Kenya ni iya 26 na miliyoni 55, Uganda ni iya 30 na miliyoni 48, u Rwanda ni urwa 76 na miliyoni 14, u Burundi bukaza ku mwanya wa 78 na miliyoni 13.

Ariko ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda kivuga ko abatuye u Rwanda ubu bagera kuri miliyoni 13 n’ibihumbi 200 bisaga.

Byatwaye isi imyaka ibihumbi magana kugira ngo igere ku mubare wa miliyari w’abayituye. Ariko nyuma yaho, byayitwaye gusa imyaka 200 kugira ngo iyo mibare yikube inshuro 7. Mu 2011 ni bwo isi yageze kuri miliyari 7.

Abahanga bavuga ko uyu muvuduko ukomeje, mu mwaka wa 2100 abatuye isi bashobora kuzaba bakabakaba miliyari 11.

Uyu muvuduko kandi uranaboneka mu karere k’ibiyaga binini.

U Rwanda n’u Burundi bibona ubwigenge mu mwaka wa 1962, buri gihugu cyari gifite abaturage batagera kuri miliyoni 3.

Ubu ibi bihugu bigeze muri miliyoni zirenga 13. Kandi uko abo baturage biyongera si ko ubutaka bwiyongera.

Imibare y’ibarura rusange ry’abaturage ryabaye muri Kanama 2022 mu Rwanda, rigaragaza ko Abanyarwanda ari 13,246,394, bavuye kuri miliyoni 10,5 bariho mu mwaka wa 2012.

Muri aba baturage bose, 48,5% ni abagabo, naho 51,5% ni abagore.

Urubyiruko ni 65.3% bafite munsi y’imyaka 30, naho abafite imyaka iri hagati ya 16 na 64 bakaba ari 56,0%.

Icyizere cyo kuramba kw’Abanyarwanda kigera ku myaka 69,6 kivuye kuri 64,5 cyariho mu mwaka wa 2012.

Mu nyandiko ishyirahamwe The Borgen Project riherutse gushyira ahagaragara, riravuga ko u Rwanda rufite ubuso bwa kilimetero kare 26.338, u Burundi nabwo bukagira 27.834, ariko abaturage barenga 500 bakaba baba ku buso bwa kilometero kare 1.

Abashakashatsi bavuga ko mu myaka 30 abatuye u Rwanda n’u Burundi bazaba bikubye inshuro 3.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa