skol
fortebet

Umutoza Hakizimana wapfiriye mu mpanuka ari kumwe na Kiptum wakoze amateka muri Marathon yashyinguwe

Yanditswe: Thursday 22, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Hakizimana Gervais watozaga Umunya-Kenya usiganwa ku maguru Kelvin Kiptum bitabye Imana baguye mu mpanuka y’imodoka, yasezeweho bwa nyuma ku wa Gatatu, ashyingurwa mu Irimbi rya Rusororo.

Sponsored Ad

Byari umubabaro mwishi ku muryango wa Gervais Hakizimana, abakinnyi b’umukino wo kwiruka bo mu Rwanda no muri Kenya, abategetsi ba Kenya, n’abandi bantu benshi baje i Kigali mu muhango wo gushyingura uyu mutoza wapfiriye mu mpanuka mu burengerazuba bwa Kenya ari kumwe n’umukinnyi yatozaga wari uherutse guca umuhigo w’isi.

Muri uyu muhango, itsinda ryaturutse muri Kenya ryari rikuriwe na Ababu Nwamwamba minisitiri w’urubyiruko, imikino, n’ubuhanzi muri Kenya wizeje ko leta y’iki gihugu izatanga inkunga ya miliyoni eshanu z’amashilingi ya Kenya (asaga miliyoni 40Frw) k’umuryango wa Hakizimana.

Leta y’u Rwanda n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri ntabwo byari bihagarariwe mu muhango wo gushyingura Hakizimana kuri uyu wa gatatu.

Polisi ya Kenya yanzuye ko Hakizimana yaguye mu mpanuka y’imodoka yari itwawe n’umukinnyi yatozaga Kelvin Kiptum, nawe wahise apfa, tariki 11 z’uku kwezi, naho undi mugenzi wa gatatu bari kumwe yararokotse afite ibikomere bito.

Umuryango wa Hakizimana wo mu Rwanda ntiwanyuzwe n’ibyavuye mu icukumbura ry’abahanga ku murambo we, wasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse.

Mu muhango wo kumushyingura i Kigali, Joan Chelimo, umunyakenya wahoze asiganwa ku rwego mpuzamahanga akaba n’umupfakazi Hakizimana asize, yavuze ko umugabo we yari “intwari yambaye hafi igihe cyose”.

Yagize ati: “Nta muntu ushobora kumva umubabaro mfite mu mutima wanjye.

“Mu byumweru bibiri bishize ubwo yazaga i Nairobi twari dufite ibintu byinshi twapangaga ku buzima bwacu n’ubw’umwana wacu.

“Yashakaga kugira [Kelvin] Kiptum umukinnyi ukomeye kurenza aho ari, ashaka ko bakora imyitozo myinshi, arambwira ati ‘rero mpa igihe, nyihanganira mbashe gukora ibyo nshaka ngo akazi kanjye gatungane. Ndashaka guhesha ishema, Kenya n’u Rwanda, n’isi yose’.”

Hakizimana wari ufite imyaka 36, yavukiye mu karere ka Nyaruguru atangira gukina imikino ngororamubiri mu ikipe ya APR, akina mu ikipe y’igihugu, mbere yo kwinjira mu gushakisha impano no gutoza abakinnyi bakizamuka. Mu 2019, yabonye impano muri Kelvin Kiptum wari ufite imyaka 20 atangira kumutoza.

Mu 2023 nibwo Kiptum wari ufite imyaka 24 yatangiye kumenyakana cyane ubwo muri Mata (4) yatwaraga marathon ya London akoresheje 2:01:25, m’Ukwakira(10) aca umuhigo w’isi mu irushanwa rya marathon yiruka iya Chicago mu gihe cya 2:00:35, akuraho amasegonda 34 k’umuhigo wari waraciwe n’umunya-Kenya mugenzi we Eliud Kipchoge.

Mu gushyingura Hakizimana, minisitiri Namwamba w’imikino muri Kenya yashimye akazi yakoze mu gufasha Kiptum kuba icyamamare ku isi.

Yagize ati: “Kenya n’u Rwanda, na Afrika y’iburasirazuba muri rusange, dutakaje umuntu w’ingirakamaro cyane, niyo mpamvu leta ya Kenya yaje kwifatanya namwe mu kunamira uyu musore.

“Nabonanye nawe nyuma y’iminsi ibiri Kiptum yesheje umuhigo w’isi. Hakizimana yari umutoza wa mbere ukiri muto uciye umuhigo w’isi muri marathon.”

Sylvie Nizeyimana umukinnyi wiruka igice (1/2) cya marathon yabwiye BBC ko Hakizimana atari umutoza w’u Rwanda gusa ko ahubwo “isi yose yari imuhanze amaso”.

Yagize ati: “Twamufataga nk’intwari yacu…Agiye hari byinshi yashaka gukora no kwereka isi ko bishoboka nk’umunyarwanda. Yabigaragaje ejo bundi atoza umuntu agaca agahigo k’isi.

“Hari indi ntabwe yari yaramaze gutera yo kubona ishyirahamwe ry’Abafaransa rimwizera ndetse n’igihugu nka Kenya gifite inzobere nyinshi mu mikino ngororamubiri kikamwizera, byerekana urwego yari ariho.”

Kuri uyu wa gatatu, inzobere mu gusuzuma imirambo ya leta ya Kenya yatangarije abanyamakuru ko isuzuma bakoze ku murambo wa Kelvin Kiptum ryerekanye ko yapfuye kubera ibikomere byinshi birimo gushwanyagurika kw’amagufa menshi y’umutwe mu mpanuka mu cyumweru cyashize, aho we na Hakizimana bari bicaye imbere bahise bapfa ubwo imodoka Kiptum yari atwaye yataga umuhanda.

Biteganyijwe ko Kiptum azashyingurwa kuwa gatanu mu muhango wo ku rwego rw’igihugu uzitabirwa na Perezida William Ruto, nk’uko umwe mu bategetsi b’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri muri Kenya yabibwiye ibiro ntaramakuru AFP.

Ibinyamakuru muri Kenya bivuga ko Kiptum yagombaga gushyingurwa kuwa gatandatu w’iki cyumweru ariko byigijwe imbere bigashyirwa kuwa gatanu kubera gahunda za Perezida Ruto.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa