skol
fortebet

Abafite ubumuga bava muri Congo bakaza gusabiriza mu Rwanda

Yanditswe: Friday 16, Dec 2016

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’abafite ubumuga mu Karere ka Rubavu, bwatangaje ko buhangayikishijwe na bamwe mu bafite ubumuga bava mu bice birimo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakaza gusabiriza mu mujyi wa Rubavu.
Kuwa Gatandatu tariki 3 Ukuboza wari umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga ku isi.Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Rubavu bishimiye ibyo bamaze kugeraho ariko bagaragaza ko hari abakibateza urubwa banga gukora bakirirwa basabiriza mu mujyi.
Umuyobozi w’abafite ubumuga mu Karere (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’abafite ubumuga mu Karere ka Rubavu, bwatangaje ko buhangayikishijwe na bamwe mu bafite ubumuga bava mu bice birimo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakaza gusabiriza mu mujyi wa Rubavu.

Kuwa Gatandatu tariki 3 Ukuboza wari umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga ku isi.Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Rubavu bishimiye ibyo bamaze kugeraho ariko bagaragaza ko hari abakibateza urubwa banga gukora bakirirwa basabiriza mu mujyi.

Umuyobozi w’abafite ubumuga mu Karere ka Rubavu, Mugire Kagaba Jeanette yavuze ko bamwe muri abo babagayisha baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo icyakora ngo barabahagurukiye.

Yagize ati “Mu Ukuboza 2015 twakoze igenzura ry’abantu baza gusabiriza mu Karere ka Rubavu.Twabishyize mu Mirenge ikajya idufasha, tukajya no kuri terrain kugirango turebe wowe duhura buri munsi ugenda uba ugiye he?Tumaze kubona ayo makuru twabahurije hariya ku Karere ka Rubavu ahantu hari Transit Center, twirirwana nabo tubasha no gufata imyirondoro yabo, dusanga abafite ubumuga basabiriza hariya si ab’Akarere ka Rubavu”.

Mu bantu 48 bafashwe uwo munsi,ngo batanu gusa nibo bakomoka mu Karere ka Rubavu, abandi basanze bava i Rutsiro, Ngororero na Nyabihu ndetse hari na bane basanze baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mugire avuga ko bahise bafata ingamba zirimo gusaba ko hashyirwaho ibihano ku bantu basabiriza muri ako Karere ndetse n’abemera kubafungurira.

Ati “..No mu nama ishize twagiyemo ku rwego rw’igihugu twasabye ko byajya mu mwanzuro kuko gusabiriza si umuco ni ingeso.Niba umuntu umubwiye ngo jya mu Murenge hariya gahunda zifasha abantu batishoboye akanga kujyayo, nibajya gutoranya abantu bashyira muri VUP ntibari bumubone kuko yagiye gusabiriza.”

“Twakoranye inama n’abikorera ndetse n’inzego z’umutekano , tubasaba ko babidufashamo, kuba hajyaho ibwiriza rihana uwatanze n’uwasabye. Kuko njyewe iyo ngusabye ukampa igiceri cy’ijana , mu by’ukuri uba ukimpaye ngo nkimaze iki?Ese unkijije ya nzara, urarimpaye se rirampaza ? Nk’umunyarwanda ukunda igihugu cye wakabaye umpa ikintu kimfasha kwifasha n’ejo.”

Kugeza ubu Akarere ka Rubavu gafite amakoperative y’abafite ubumuga icyenda, icyakora atandatu niyo yamaze kubona inkunga ituma yiteza imbere.Biteganyijwe ko andi abiri nayo azaba yamaze gufashwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, dore ko aka Karere gafite umuhigo wo gufasha nibura koperative ebyiri buri mwaka w’ingengo y’imari.

Src: Makuruki.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa