skol
fortebet

Abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutavuga barifuza ko “Uburezi kuri bose" nabo bwabageraho

Yanditswe: Thursday 02, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 02 Nyakanga 2020 nibwo u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutavuga ariyo mpamvu umuryango ROPDB ushinzwe kurengera abafite ubu bumuga ko Leta yabafasha nabo uburezi kuri bose bukabageraho.

Sponsored Ad

Mu kiganiro umuyobozi wungirije wa wa ROPDB (Rwanda Organisation of Persons with Deafblindness),Bambanze Herman yagiranye n’abanyamakuru,yavuze ko hari imbogamizi nyinshi bahura nazo kubera ko benshi batazi ururimi rw’amarenga yo mu biganza bituma abafite ubu bumuga batabasha kumenya amakuru.

Yagize ati “Twe dufite uburenganzira bwo kutumva no kutavuga,dufite uburenganzira kimwe n’abandi,duhura n’ikibazo gikomeye nk’iyo umwana avutse afite ubu bumuga iwabo ari abakene,ahera mu rugo,ntajye ku ishuri kimwe n’abandi,uburenganzire bwe ntibuba bwubahirijwe.

Ikibazo cya mbere n’uko atigishwa uru rurimi ngo arumenye aho bimugora kubona amakuru cyangwa se kuganira n’abandi.Ibyo badufasha nuko uru rurimi rwakwigishwa buhoro buhoro hakabaho amahugurwa.Biroroshye abantu barabyiga bakabimenya vuba.Iki gikemutse,ibibazo abafite ubumuga bukomatanyije bahura nabyo byakemuka.”

Iyi mbogamizi kandi ngo yabagizeho ingaruka zikomeye muri iki gihe cya Covid-19 kuko batabashije kumenya amakuru ku byerekeye icyorezo,uburyo bwo kucyirinda n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda ry’Ubumwe bw’abatabona [RUB], Dr Kanimba Donatille,yavuze ko imbogamizi ya mbere abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona bahura nabwo ari ukuganira n’abandi cyangwa se kubona amakuru ariyo mpamvu hakenewe gushyirwaho amashuri yigisha abafite ubu bumuga bukomatanyije.

Yagize ati “Amarenga yo mu biganza ntabwo aramenywa na benshi nibwo tugitangira kuyashyiraho kuko buri muntu afite aye kugira ngo abashe kuvugana n’undi.Tugerageza kuyahuza tukagira uburyo tuyandika kugira ngo abantu babashe kuyiga.Aracyari make cyane bityo imbogamizi ya mbere n’ukumvikana.

Kugeza ubu nta muntu ufite ubumuga bukomatanyije uri kwiga cyangwa se ngo abone amahirwe yo kwiga.”

Abayobozi b’imiryango irengera abafite ubumuga bifuza ko ibyiciro 5 by’abafite ubumuga byakurwaho kuko ngo bitera urujijo iyo bigeze ku cya 5 cyagenewe abafite ubundi bumuga kuko abafite ubumuga bukomatanyije bafite ingaruka zirenze ufite ubumuga bumwe nko kutabona gusa cyangwa kuvuga.

Ubana n’ubu bumuga bukomatanyije witwa Naomie Uwizeyimana yavuze ko nubwo kwiga ku bafite ubu bumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutavuga bigoye ariko Leta yabatekerezaho nabo ikabafasha kuko mu bihugu birimo Uganda,Kenya n’ibindi ayo mashuri ahari.

Yagize ati “Nibyo biragoye,ayo mashuri mu Rwanda ntayo.Turacyategereje ngo turebe ko byakunda,abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barabyifuza.Nko muri Uganda hari abantu baje kudusura batubwira ko iwabo icyo kigo gihari.”

Uyu Naomie yavuze ko mu mwaka wa 2016 yigaga ariko agize ubu bumuga bukomatanyije yahise abihagarika.

Kuba haba ishuri ryigisha abafite ubumuga bukomatanyije mu Rwanda bisaba ko buri munyeshuri agira uwe mwarimu kuko biga amarenga yo mu biganza.

Bimwe mu bibazo umuryango wa ROPDB n’indi y’abafite ubumuga ifite n’ukubura ubuzima gatozi gusa ngo baracyari mu nzira zo kubushakisha.

Hari kuba ibi byiciro 5 by’abafite ubumuga mu Rwanda byashyizweho hari abatabyisangamo ariyo mpamvu basaba ko byakurwaho hakitabw ku kuba bafite ubumuga gusa.

Ikibazo cy’uko nta shuri na rimwe ryigisha abafite ubu bumuga bukomatanyije riri mu Rwanda .
Abafite ubu bumuga bahura n’imbogamizi yo kubura serivisi kuko iyo bageze ku bitaro,kuri Banki bibagora kuko batabasha kubona uko bavugana n’abazitanga.

Abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutavuga bahura n’imbogamizi y’amikoro kuko aho bagiye hose bakenera ababaherekeza bakabasha kubavugira.

Ikibazo kindi gikomereye cyane ababana n’ubumuga butandukanye n’icy’imyumvire ya bamwe mu banyarwanda bareba ubumuga bwabo aho kureba ubushobozi bwabo.

Abafite ubumuga bavuga ko bafite icyo bashobora kwereka isi igihe cyose bagiriwe icyizere ndetse ngo “ubumuga bwabo ntibusobanuye ko nta bushobozi bafite.”

Kimwe mu biteye inkeke n’uko hari abavuka bafite ubumuga bumwe mu gihe runaka bakagira n’ubundi ariyo mpamvu abayobora imiryango y’abafite ubumuga bifuza ko abajyanama b’ubuzima bajya babafasha kubarura abantu bose bo mu midugudu bafite ubumuga bakabimenyesha inzego z’ubuyobozi.

Kugeza ubu,abafite ubu bumuga bukomatanyije mu Rwanda basaga ibihumbi 3000 ariko abanyamuryango ba ROPDB n’abantu 167.

Ibitekerezo

  • Ariko ikigo kibitaho kirahari Huye-ngoma(centre des jeunes sourds muets)muba frère de Saint Gabriel !ahubwo ababishinzwe bage babashakira amakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa