skol
fortebet

Abaganga bahembwa na Leta bemerewe gukorera ahantu harenze hamwe no mu bitaro byigenga

Yanditswe: Sunday 29, Nov 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yemereye abaganga basanzwe bahembwa na Leta gukorera ahantu harenze hamwe ku buryo bashobora no kujya gutanga umusanzu wabo mu mavuriro yigenga, nka bumwe mu buryo bwo kurushaho kunoza serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda.

Sponsored Ad

Kwemerera abaganga bahembwa na leta gukorera ahantu harenze hamwe no mu buryo burenze bumwe aho basanzwe bakorera, byatangijwe n’inzira nk’inzira yo kurushaho kunoza serivisi z’ubuvuzi mu mavuriro ya Leta.

Minisitiri w ‘Ubuzima Dr. Ngamije M. Daniel, yagize ati: “Kwemerera abaganga gukora muri ubu buryo bifitiye akamaro urwego rw’ubuzima mu Rwanda, kuko bizafasha amavuriro ya Leta gukomeza gukoresha abaganga bafite ubumenyi kandi bakorana umurava, bityo n’abayagana bakarushaho guhabwa serivisi nziza.”

Hashyizweho imirongo ngenderwaho muri iyi mikorere izatuma imirimo abaganga bakora itaba myinshi ngo irenge urugero bityo n’ireme rya serivisi basabwa gutanga rigatakara.

Icyakora bazajya bemererwa kuba bajya gutanga serivisi mu ivuriro ryigenga rimwe mu minsi yabo y’ikiruhuko cyangwa mu minsi ya week-end. Mu gihe bibaye ngombwa ko umuganga atanga serivlsi mu mavuriro ya Leta arenze rimwe, ubwo burenganzira budasanzwe azajya abuhabwa na Minisiteri y’Ubuzima.

Kugira ngo kandi serivisi zitangwa zikomeze kuba nziza ku bagana amavuriro, abaganga bazajya bemererwa kwakira nyuma y’amasaha asanzwe y’akazi abarwayi batarenga 50% by’abo bakiriye mu masaha yagenwe y ‘akazi.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ari yo izajya iha amavuriro ya Leta uburenganzira bwo gutangiza iyi mikorere ndetse ikanemerera abaganga babisabye. Amavuriro yifuza gutangiza ubu buryo akaba azasabwa gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kugenzura imibare y’abarwayi abaganga bakira, ibibakorerwa ndetse n’inyungu zabonetse.

Nihashira amezi atandatu iyi mikorere mishya itangite, Minisiteri y’Ubuzima izakora igenzura kugira ngo hagire ibinozwa hashingiwe ku byavuye muri iryo genzura.

Iyi mikorere mishya izatangira gushyirwa mubikorwa nyuma y’amazi abiri Minisitiri w’uwubuzima ahyize umukono ku mabwiriza agenga iyomikorere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa