skol
fortebet

Abahitanwe n’ibiza byatewe n’imvura hirya no hino mu Rwanda bageze kuri 72

Yanditswe: Friday 08, May 2020

Sponsored Ad

Ministeri y’ibikorwa by’ubutabazi iratangaza ko abantu 72 ari bo bamaze kumenyekana ko bishwe n’ibiza byatewe n’imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane w’iki cyumweru.

Sponsored Ad

Imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa gatatu yangije ibintu byinshi birimo ubuzima bw’abantu 72 bapfuye nk’uko MINEMA ibitangaza.

Imibare y’abapfuye bahitanywe n’ibiza byaturutse kuri iyi mvura yakomeje kwiyongera nyuma y’amabarura yakozwe ku munsi w’ejo.

Ku gicamunsi cyo kuwa Kane, ministeri ishinzwe ubutabazi yavuze ko hamaze gupfa abantu 55, nimugoroba ivuga ko bageze kuri 65, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu yavuze ko bageze kuri 72.

Ivuga ko uturere twibasiwe cyane ari Nyabihu, Gakenke, Muhanga, Musanze, Ruhango, Rubavu.

Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda kivuga ko kugeza tariki 10 z’uku kwezi hateganyijwe imvura nyinshi mu bice bitandukaye by’igihugu.

Iki kigo kivuga ko uyu munsi kuwa gatanu nimugoroba hateganyijwe imvura mu gice cy’uburengerazuba n’amajyaruguru y’u Rwanda.

Imigezi minini mu Rwanda nka Nyabarongo n’Akagera henshi yarenze inkombe zayo itera gufunga imihanda hamwe na hamwe.

Gakenke

Deogratias Nzamwita uyobora Akarere ka Gakenke yabwiye BBC ko mu murenge wa Muzo bamaze kubarura abantu icyenda (9) bapfuye kubera iyi mvura.

Bwana Nzamwita avuga ko aba bishwe n’amazi menshi yamanuye inkangu ku misozi zikagwira inzu, ndetse n’umugezi wayobeye mu mudugudu w’abaturage.

Yavuze ko no mu mirenge ya Rusasa na Nemba bamenye ko hari inkangu zaguye ariko batarabona amakuru yose y’ibyangiritse.

Nzamwita ati: "Abo inzu zasenyutse ubu hari abacumbika mu baturanyi, abadafite aho bacumbika turabashyira mu bigo by’amashuri, bashakirwe imfashanyo, ibiringiti, ibiribwa n’inzitiramibu".

Umuturage wo mu murenge wa Rusasa yabwiye BBC ko imvura yahereye saa tatu z’ijoro igwa ari nkeya ikagenda yiyongera, avuga ko ahagana saa cyenda z’ijoro yaguye ari nyinshi bidasanzwe.

Ati: "Mu kagari ka Rumbi hari aho inkangu yagwiriye inzu yari irimo abantu 8, kugeza ubu ntibarabasha kubakuramo. Kugeza no muri iki gitondo iyi mvura iracyagwa".

Amakuru ava muri uyu murenge aremeza ko hari abantu babiri babonetse bapfuye mu ngo eshatu zarimo abantu zagwiriwe n’inkangu, abandi bakaba bagishakishwa.

Abahatuye bavuga ko hari ingorane yo kugeza kwa muganga abo babonye bagihumeka kubera imihanda yangiritse.

Nyabihu bamaze kubara abasaga 10 bapfuye

Antoinette Mukandayisenga uyobora akarere ka Nyabihu yabwiye BBC ko imvura yaraye igwa ijoro ryose kugeza n’ubu "yangije ibintu byinshi; imirima, imihanda, inzu, haburiramo n’abantu".

Ati: "Imihanda yangiritse hirya no hino mu karere kubera inkangu, muri rusange turacyakurikirana ntituramenya ibimaze kwangirika byose.

"Ariko ubu twabonye abantu 10 bapfuye, batandatu(6) bo mu murenge wa Shyira n’abandi bane(4) bo mu murenge wa Rurembo".

Imibare y’abapfuye mu karere ka Nyabihu yaje kuzamuka igera ku bantu 18 ahagana saa yine n’igice za mugitondo.

Madamu Mukandayisenga avuga ko abasenyewe inzu zabo bari kubashakira aho bacumbika.

Ati: "Ikindi navuga ntabwo basenyewe biturutse ko batuye habi, batuye ahantu mu kibaya, imisozi yagiye ituruka hejuru ikamanuka ari minini cyane ikaza igakubita, ibyo byabaye ari nijoro birabatungura, yenda iyo biba kumanywa bari guhunga".

Iyi mvura yangije byinshi muri aka karere

Imvura iri kugwa muri iyi minsi yangije byinshi kuva mu gace k’ihembe rya Afurika kugeza muri Afurika y’iburasirazuba.

Muri Kenya imvura nyinshi yateje imyuzure yangije ibihingwa ku buso bunini inahitana abantu hafi 200 mu byumweru bicye bishize, abagera mu bihumbi amagana bavuye mu byabo.

Muri Somalia abantu barenga 10 baraye bapfuye bivuye ku mvura nyinshi nk’uko ibiro bishinzwe ubutabazi bya UN muri Somalia bibivuga.

Imvura yaraye iguye mu burengerazuba bwa Uganda yatumye amazi menshi ava mu misozi ya Rwenzori atera ingo z’abaturage mu karere ka Kasese benshi barahunga.

Mu Burundi, imiryango igera ku bihumbi bitandatu yari ituriye ikiyaga Tanganyika muri Bujumbura imaze icyumweru kirenga ivuye mu byayo kubera umugezi wa Rusizi watumye amazi y’iki kiyaga arenga inkombe zayo.

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bateganya ko iyi mvura nyinshi bidasanzwe izakomeza kugwa muri uku kwezi kose.

Minisitiri muri MINEMA Kayisire Marie Solange, yatangarije Tereviziyo y’Igihugu ko ubutabazi bw’ibanze bukomeje ku miryango yasizwe iheruheru n’ibiza.

Yagize ati: “Abitabye Imana barashyingurwa ariko hari n’abantu bakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga. Ikindi ni uko abo inzu zasenyukiyeho bahawe ubutabazi, aho abenshi bacumbikiwe mu mashuri. Aho bikenewe bahawe ibiryamirwa n’amafunguro ndetse hagenda harebwa ibikenewe uko haboneka amakuru mashya.”

Ibitekerezo

  • Ntuye mukarere ka KIREHE : Mubyukuri ntabwo byoroshye pe!
    Gusa ntakundi abagize ibyago byo kubura ababo bose murutwo turere twibasiwe,bagire kwihangana. Hanyuma Leta nk’umubyeyi wacu twese,igoboke abasizwe iheruheru n’ibiza. Mukomere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa