skol
fortebet

Abakize Coronavirus mu Rwanda babaye 42…Umuntu umwe niwe wayanduye kuri uyu wa Mbere

Yanditswe: Monday 13, Apr 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda [MINISANTE]yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mata 2020, umuntu umwe gusa ariwe wabonetse wanduye coronavirus mu bipimo 901 byafashwe mu gihe kandi mu masaha 24 ashize abantu 17 bakize iki cyorezo.

Sponsored Ad

MINISANTE yatangaje ko mu bipimo 901 byafashwe mu masaha 24 ashize, habonetsemo umuntu umwe (1) ufite coronavirus bituma umubare w’abamaze kwandura Coronavirus uba abantu 127.

Iyi Minisiteri ivuga ko uyu ari umuntu waheruka gukorera ingendo mu mahanga wahise ashyirwa mu kato kandi hari gushakishwa abantu bose babonanye nawe.

Umubare w’abanduye Covid-19 mu Rwanda ubu ugeze ku 127, muri bo abamaze kuyikira ni 42.

Kugeza kuri uyu munsi mu Rwanda nta muntu n’umwe urapfa cyangwa ngo ajyanwe mu byumba by’indembe nubwo byateganyijwe,ahubwo hamaze gukira abantu 42.

Abantu babonetse ko banduye Covid-19 bahita bashyirwa mu kato hagatangira gushakishwa abo bahuye nabo bose kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

MINISANTE yavuze kandi ko Abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye.’

Minisante yamenyesheje Abanyarwanda ko Umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umuntu wanduye Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.

U Rwanda rwafashe ingamba zirimo guhagarika ibikorwa bitandukanye no kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, yarubonetsemo bwa mbere ku wa 14 Werurwe 2020.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi hifashishijwe amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe, hanubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaganga bashinzwe kwita ku barwayi ba Coronavirus mu Rwanda bakomeje kugaragaza ubudasa kuko kuwa 05 Mata 2020 aribwo abantu 4 ba mbere bakize Coronavirus basezerewe mu bitaro none ubu mu gihe gito bamaze kugera kuri 42.

Ubwo aba barwayi ba mbere basezererwaga bakize,Umuyobozi w’ikigo cya Kanyinya gifashirizwamo abanduye icyorezo cya koronavirusi, Capt. Dr. NAHAYO Ernest,yavuze ko n’abandi bose bashobora gusezererwa mu minsi ya vuba kubera ko ntawari urembye ndetse kugeza ubu niko bikimeze.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, Dr. Sabin NSANZIMANA we yavuze ko kuba mu Rwanda hari abarwayi barimo gukira icyorezo cya koronavirusi ari ikimenyetso kigaragaza ko aribwo urugamba rwo guhangana n’iki cyorezo rugitangira.

Abamaze kwandura iyi ndwara ku isi bamaze kugera kuri miliyoni 1,9 nkuko bivugwa na kaminuza y’ubushakashatsi ya Johns Hopkins.

Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu muryango w’Ubumwe bwa Africa rivuga ko abanduye iki cyorezo muri Africa ari 14,744. Hiyongereyeho abantu 930 ugereranyije n’ejo.

Iri shami rivuga ko imaze kwica abantu 793 (46 bashya ugereranyije n’ejo) naho 2,760 (405 bashya ugereranyije n’ejo) bayikize.

Ibihugu iki cyorezo kitarabonekamo muri Africa kugeza ubu ni Lesotho n’ibirwa bya Comores.

Uko Coronavirus ihagaze mu karere kuri uyu wa Mbere;

DR Congo – 235 (1 mushya uyu munsi)
Kenya – 208 (11 bashya uyu munsi)
Rwanda – 127 (1 mushya uyu munsi)
Uganda – 54 (1 mushyashya uyu munsi)
Tanzania – 49 (17 bashyashya uyu munsi)
Burundi – 5 (nta bashyashya uyu munsi)
South Sudan – 4 (nta bashyashya uyu munsi)

Ibitekerezo

  • Banyarwanda banyarwandakazi dukomeze inama tugirwa n’abayobozi bacu kd dukomeze gusengera mungo cyane ngo Imana ikomeze isohoze icyo yagambiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa