skol
fortebet

Abanduye Coronavirus babaye 105...Habonetse umuntu umwe kuri uyu wa Mbere

Yanditswe: Monday 06, Apr 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi tariki ya 06 Mata 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umuntu umwe gusa ariwe wagaragaweho Coronavirus mu Rwanda bituma u Rwanda rugira abantu 105 bamaze kugaragarwaho na Coronavirus barimo 4 bakize bakanasezererwa mu bitaro.

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere mu Rwanda habonetse umurwayi 1 wa COVID19 wanduriye mu Rwanda nyuma yo guhura n’uyanduye akayimwanduza.

MINISANTE yavuze ko uyu wagaragaweho Coronavirus yahise ashyirwa mu kato, hakomeje gushakishwa abantu bose yahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Yakomeje ivuga ko abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa. Abenshi muri bo ngo nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye.

Imibare y’abagaragayeho Coronavirus mu Rwanda yaragabanutse muri iyi minsi ibiri kuko kuri iki cyumweru tariki ya 05 Mata 2020, hagaragaye abantu babiri 2 gusa.

Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika muri iki gihe Leta y’u rwanda yongereye igihe cy’iminsi 15 cyo gukaza ingamba zo gukumira ubwandu bushya no guhashya COVID-19 mu Rwanda.

Nyuma y’aho mu Rwanda hagaragariye umuntu wa mbere wanduye Koronavirusi,kuwa 14 Werurwe 2020,Guverinoma yagiye ifata ingamba zitandukanye zigamije gukumira ikwirakwira ryayo.

Zimwe mu ngamba zafashwe zirimo gusaba abantu bose kuguma mu ngo, aho ibikorwa byinshi byabaye bihagaritswe.

Hatangiye ibindi byumweru 2 byo kuguma mu rugo kugira ngo harebwe niba iki cyorezo cyarangira burundu mu Rwanda abantu bakongera gusubira mu buzima busanzwe.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yabwiye itangazamakuru ko izi ngamba zafashwe zo kuguma mu rugo mu gihe cya Coronavirus zatanze umusaruro.

Ati ‘‘Urebye ku kigero kirenga icya 98 % byakozwe neza nubwo hari ibizamo nk’igitotsi ugasanga byatumye twibagirwa ibyakozwe. Ngicyo igipimo cy’aho wavuga ko byagenze nabi. Ahubwo mumfashe gushimira abayobozi bagize uruhare mu migendekere myiza y’iki gikorwa.’’

Kuri uyu wa 5 Mata 2020, nibwo abantu bane ba mbere basezerewe mu Bitaro bya Kanyinya, nyuma yo gusuzumwa ibipimo bikerekana ko nta bwandu bwa Coronavirus bagifite mu mubiri.

Muri Afurika imibare y’abandura Coronavirus iri kuzamuka, uyu munsi baranze 9,000 mu gihe bari 7,000 kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ariyo mpamvu abanyarwanda bakwiriye gukomeza kwitwararika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa