skol
fortebet

Abanduye Coronavirus mu Rwanda babaye 120….Habonetse abanduye bashya 2 kuri uyu wa Gatandatu

Yanditswe: Saturday 11, Apr 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2020 hagaragaye abanduye Coronavirus babiri bashya bituma umubare w’abanduye iyi virusi baba 120 barimo 18 bakize bagasezererwa.

Sponsored Ad

Mu itangazo MINISANTE yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu,yavuze ko abantu 2 bagaragaye uyu munsi ari abatahuweho ko bahuye n’abanduye iyi ndwara mu Rwanda.

Uyu munsi hafashwe ibipimo 842 mu masaha 24 birangira abantu 2 aribo babonetse ko banduye covid-19 bahita bashyirwa mu kato ndetse hatangira gushakishwa abo bahuye nabo bose kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

MINISANTE yavuze kandi ko Abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye.’

Minisante yamenyesheje Abanyarwanda ko Umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umuntu wanduye Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.

U Rwanda rwafashe ingamba zirimo guhagarika ibikorwa bitandukanye no kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, yarubonetsemo bwa mbere ku wa 14 Werurwe 2020.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi hifashishijwe amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe, hanubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2020,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abarwayi 11 bakize Koronavirusi ( COVID-19) bahita basezerewe mu bitaro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Mata 2020.
Ibi byatumye umubare w’abamaze gukira Coronavirus ugera kuri 18 wongeyeho 7 basezerewe mu minsi ishize.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yabwiye RBA ati: “Mu bantu bose tumaze gusuzuma, abantu 118 bagaragayeho ubu burwayi kugeza uyu munsi wa none. Muri bo twasezereye barindwi ku cyumweru gishize, ndetse uyu munsi wa none turateganya gusezerera abantu 11, nibaza ko ubu muri aya masaha ababishinzwe barimo kubikora.”

Minisitiri Dr Ngamije avuga ko hamaze gusuzumwa abantu bageze ku bihumbi 8 ariko umuntu umwe ngo ashobora gutanga ibipimo inshuro ebyiri ariyo mpamvu imibare igaragaza ko abasuzumwe bose ari ibihumbi 11 kuko iyo umurwayi arangije ya minsi 14 arimo kwitabwaho, arongera agasuzumwa kugira ngo barebe ko bwa burwayi bwamushizemo, nyuma y’iminsi 2 akongera agasuzumwa.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko abanyarwanda bose bagomba gukomeza kuguma mu rugo akaba ari ingamba ikomeye yafashwe kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa ry’iyi ndwara.

Dr Ngamije at:i “Abo twagiye tubona bagiye baturuka hanze y’Igihugu bafite gahunda zo guhita bataha mu ngo zabo zitari muri Kigali. Hari abo twabonye i Rubengera, Musanze, i Huye tumaze kumenya ko ari ho bagiye n’uburwayi bumaze kubagaragaraho imiryango yabo turayisuzuma tugira amahirwe mu miryango yabo dusanga ntawanduye”.

Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko Abantu bose bafite ibimenyetso bya koranavirusi cyangwa bazi ababifite bagaceceka basabwa kubimenyesha inzego z’ubuzima kuko kutabikora ari icyaha ndetse hari abantu 3bari gukurikiranwa kugira ngo harebwe niba bataguye muri iki cyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa