skol
fortebet

Abanduye Coronavirus mu Rwanda bamaze kuba 104…Hagaragaye abantu 2 kuri iki cyumweru

Yanditswe: Sunday 05, Apr 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri iki cyumweru tariki ya 05 Mata 2020, hagaragaye abantu bashya 2 bafite ubwandu bwa Coronavirus,bituma umubare w’abantu bamaze kwandura COVID-19 uba 104 gusa 4 muribo barakize ndetse basezerewe kuri iki Cyumweru.

Sponsored Ad

Aba bantu babiri 2 bagaragaye uyu munsi banduriye mu Rwanda binyuze mu guhura n’abari baturutse hanze banduye.

MINISANTE yavuze ko abagaragaweho Coronavirus bose bahise bashyirwa mu kato, hakomeje gushakishwa abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Yakomeje ivuga ko abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa. Abenshi muri bo ngo nta bimenyetso bya Coronavirus bakigaragaza. Nta n’umwe urembye.

Kuri iki cyumweru nibwo humvikanye inkuru nziza ko abantu 4 bakize bakaba bahise basezererwa nyuma yo gukorerwa ibizamini 2 bikagaragaza ko Coronavirus yabashizemo.

Nubwo abantu 104 aribo bamaze kugaragaraho ubwandu bwa Coronavirus,ubu u Rwanda rufite Abarwayi 100 kuko bane bakize.

Abantu 3 bakize iyi ndwara ndetse bagasezererwa, ni Abanyarwanda 3 n’umugabo umwe ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.

Umurundi NAHIMANA Fabrice wasezerewe nyuma y’iminsi 20 yanduye icyorezo cya koronavirusi yabwiye RBA ko nyuma yo kwandura iki cyorezo, ubutumwa bugufi yohererezwaga bwabanje kumuca integer gusa ashima Imana ko yamaze gukira.

Yagize ati "Ikintu cyanteye ubwoba cyane ni abantu, za messages. Naronse messages nyinshi cane bamwe barira abandi babona ko ubuzima bwanje buheze ariko nyagasani Imana yatweretse ko ikidufise mu maboko yayo."

Uyu NAHIMANA kimwe na mugenzi we w’umunyarwanda we utashatse ko amazina ye atangazwa, bombi babanje gushyikirizwa certificats zigaragaza ko bakize icyorezo cya koronavirusi ndetse bakaba ari bo babimburiye abandi mu kize iki cyorezo baka basezerewe, ibintu byarushijeho kuzamura imbamutima zabo.

Mu minsi isaga 20 bitabwaho n’abaganga mu kigo cya Kanyinya gifashirizwamo abarwayi ba koronavirusi, ngo icyizere cyo gukira cyakomeje kwiyongera, byumwihariko ku Umurundi NAHIMANA Fabrice wemeza ko yeretswe urukundo na buri wese mu bamwitagaho.

Nubwo ku ikubitiro hasezerewe abarwayi 4 , umuyobozi w’ikigo cya Kanyinya gifashirizwamo abanduye icyorezo cya koronavirusi, Capt. Dr. NAHAYO Ernest, yabwiye RBA ko hari abandi bashobora gusezererwa mu minsi ya vuba barimo n’umuhinde wanduye iki cyorezo bwa mbere mu Rwanda, hari tariki ya 14 Werurwe uyu mwaka.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, Dr. Sabin NSANZIMANA avuga ko kuba mu Rwanda hari abarwayi barimo gukira icyorezo cya koronavirusi ari ikimenyetso kigaragaza ko aribwo urugamba rwo guhangana n’iki cyorezo rugitangira.

Nyuma yo gusezerera abarwayi bane, ubu ikigo cya Kanyinya gifashirizwamo abarwayi ba koronavirusi gisigayemo abagera kuri 71 dore ko abari bakirwariyemo bari 75. Ni mu gihe kandi abarwayi basigaye bafashirizwa mu kindi kigo nk’iki kiri mu karere ka Bugesera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa