skol
fortebet

Abantu 09 banduye Covid-19 mu gihe abandi 08 bayikize mu Rwanda

Yanditswe: Sunday 27, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bipimo 2,207 byafashwe kuri iki cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2020,hagaragaye abantu 09 banduye Covid-19 barimo ababonetse I Kigali:6, Nyamagabe:2, Rubavu:1.Abamaze kwandura bose ni 4,820.

Sponsored Ad

Uyu munsi kandi hakize abantu bashya 08 bituma umubare w’abamaze gukira bose hamwe uba 3,099. Abakirwaye:1,692.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Nyirarukundo Ignacienne, yatangaje ko gufata icyemezo gikuriraho abataha ubukwe kwipimisha COVID-19 ari mu rwego rwo gushishikariza abantu kwipimisha, avuga ko abarenze mirongo itatu bazajya bipimisha.

Ibi Nyirarukundo Ignacienne yabitangaje kuri uyu wa 26 Nzeri ubwo yari mu kiganiro na RBA. Uyu muyobozi avuga ko uko abanyarwanda bitwara bitanga icyerekezo cy’aho icyorezo kigana, ko aho bazarenga ku mabwiriza bazajya bahita bahagarika ibyo birori .

Yagize ati" Ibi bivuze ko abantu batarenze mirongo itatu bashobora guhurira hamwe batipimishije, iyo bifuje kurengaho birumvikana ko bagomba kwipimisha, impamvu byatekerejwe gutyo ni uko abanyarwanda bashobora guhurira hamwe kandi bakirinda kandi nabo barabizi, rero byagaragaye ko mu mibare barenze bahita babihagarika, rero nta mpungenge zirimo .

Inama y’abaminisitiri iherutse kwemeza ko amakoraniro y’abantu batarenze 30 ko badasabwa kwipimisha COVID-19. Cyakora ko bashishikarizwa kwipimisha COVID-19 ku bushake bwabo kugira ngo barusheho gufata izindi ngamba .

Mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa kane Tariki ya 10 Nzeri 2020 , ku ngingo y’abakora ubukwe yagira iti: " Amakoraniro atandukanye yabiherewe uburenganzira , harimo inama n’ ubukwe bizakomeza hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima harimo kwipimisha COVID-19.( Abayitabiriye bakiyishyurira ikiguzi cyiyo servisi) .Umubare wabo ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira . Uruhushya ruzajya rutangwa n’inzego z’ibanze ndetse n’urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB ) habanje gusumwa ko amabwiriza y’inzego z’ubuzima yubahirijwe" .

Iki cyemezo gisohotse mu gihe abakoraga ubukwe bakunze kumvikana bavuga ko iyi ngingo yabagongaga ahanini bashingira ko byabasabaga ubushobozi bwinshi mu gupimisha abatumirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa