skol
fortebet

Abantu 11 bakize Coronavirus mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu...Abandi bantu 6 basanganwa uburwayi

Yanditswe: Saturday 02, May 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko kuri uyu munsi tariki ya 02 Gicurasi 2020,mu Rwanda habonetse abantu 6 bashya bagaragaweho ubwandu bwa Coronavirus. Abamaze kwandura iyo ndwara mu Rwanda bageze kuri 255. Uyu munsi kandi hanakize abantu 11 bityo abamaze gukira baba 120. Abakirwaye ni 135.

Sponsored Ad

Kuva mu Rwanda hagaragara umurwayi wa mbere wa Coronavirus kuwa 14 Werurwe 2020,hamaze gupimwa abantu ibihumbi 33,303 birimo 1,197 byafashwe uyu munsi bikagaragaza ko abanduye bashya ari 6.

Uyu munsi imibare y’abakize yiyongereye kurusha mu minsi ishize kuko mu bitaro hasezerewe abantu 11 bityo abamaze gukira baba 120. Abakirwaye ni 135.

MINISANTE yavuze ko ubwandu bwiyongereye cyane muri iyi minsi bwaturutse ku batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana.

Abarwayi bose bari kuvurirwa ahabugenewe kandi bari koroherwa nkuko byatangajwe na MINISANTE.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturarwanda gukurikiza amabwiriza y’ubuzima yashyizweho hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi no kuguma mu rugo.

Udupfukamunwa tugomba kwambarwa iyo abantu bavuye mu rugo ndetse niyo bahuye n’abantu benshi,nko mu nsisiro n’ahatuye abantu benshi.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kwihanangiriza buri wese, isaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, kudahisha cyangwa kwirinda kwanga gutanga amakuru no guhisha ibimenyetso bya COVID-19, kuko ari ugushyira ubuzima bw’abandi mu kaga ndetse uzafatwa yakoze ibyo azahanwa n’amategeko.

Ibimenyetso by’ingenzi bya Coronavirus birimo Inkorora,guhumeka bigoranye n’umuriro.Umuntu wese ashobora kwipimisha Coronavirus akoresheje telefoni akanda *114#,maze agakurikiza amabwiriza cyangwa agahamagara umujyanama w’ubuzima umwegereye.Telefoni itishyurwa ni 114,Whatsapp +250788202080.Email ni :[email protected].

Ku munsi w’ejo tariki ya 01 Gicurasi,Minisitiri w’Ubuzima,Dr.Ngamije Daniel yatangaje ko iyo bamaze gusezerera abantu bakize badaterera iyo, ahubwo bakomeza gukurikiranira hafi ubuzima bwabo hagamijwe kureba uko bahagaze ngo hato hataba hari ubwandu bakigaragaza bakanduza abandi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yabwiye RBA ko nyuma yo gupima abantu bikagaragara ko bakize, bakomeza gukurikiranwa harebwa niba nta bwandu bongeye kugaragaza, nk’uko bikunze kuvugwa mu bindi bihugu birimo iki cyorezo.

Yagize ati "Dufite amakuru yabo, turanabakurikirana by’umwihariko kuko ubushakashatsi kuri iyi ndwara bugenda butanga amakuru menshi atandukanye, natwe tugashaka kureba ku giti cyacu nko mu Rwanda niba abo bantu bagumye kubaho neza, tukaba dufite telefoni zabo, tuba dufite abo babana mu miryango ku buryo tubuze umwe ntitubura undi."

"Ndetse bamwe twongeye kubahamagaza kugira ngo tubasuzume turebe niba bakimeze neza, bagifite abasirikare mu mubiri bahagije bari bagaragaje umunsi basezererwa, ni ukuvuga ngo ni itsinda ry’abantu dukurikirana, abo twasezereye, nyuma y’iminsi 14 tumenya amakuru yabo, uko buri wese arangije icyiciro cy’iminsi 14 tugenda tumuhamagaza kugira ngo tumenye uko ahagaze."

Iyo basezerewe kandi basabwa gukomeza kwitwararika, bagakomeza kwambara udupfukamunwa n’amazuru ntibahite basubira mu bandi nk’ibisanzwe.

Minisiteri y’Ubuzima iheruka gutangaza ko mu baturage hagati nta cyorezo kirimo, bituma Guverinoma ifata icyemezo ko ingamba zo kuguma mu rugo zigomba koroshywa guhera ku wa 4 Gicurasi, ibikorwa bimwe by’ubucuruzi bigafungurwa uvanyemo ibihuriza hamwe abantu benshi, amashuri cyangwa ingendo zihuza intara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa