skol
fortebet

Abantu 13 bamaze kwica n’ikirombe mu cyumweru kimwe

Yanditswe: Tuesday 17, Oct 2017

Sponsored Ad

Impanuka ebyiri zitandukanye zo mu birombe bicukurwamo amabuye y’ agaciro zabereye mu turere twa Muhanga na Ruhango zahitanye abantu 13 mu cyumweru kimwe
Ingingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko, umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa (...)

Sponsored Ad

Impanuka ebyiri zitandukanye zo mu birombe bicukurwamo amabuye y’ agaciro zabereye mu turere twa Muhanga na Ruhango zahitanye abantu 13 mu cyumweru kimwe

Ingingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko, umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Abenshi mu bahatakariza ubuzima cyangwa bakabikomerekeramo ni abitwikira ijoro, bagacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, kubera ko baba badafite ibikoresho byabugenewe mu gukora uyu murimo, bibarinda impanuka.

Abaturage kwirinda gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko, uretse kuba ari icyaha, bishyira ubuzima by’ubukora mu kaga.

Ubu butumwa buje bukurikira impanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku ya 14 Ukwakira, mu kagari ka Nyamirama, umurenge wa Muhanga, mu karere ka Muhanga , abantu 11 , bagwiriwe n’itaka, ubwo bacukuraga colta mu buryo butemerwe n’amategeko, umunani muri bo bakahasiga ubuzima, abandi bane bakaba barwariye mu bitaro bya Kabgayi.

Mbere yaho gato kandi, mu karere ka Ruhango mu murenge wa Byimana, batatu baherutse guhitanwa n’ikirombe cya Cyusa mining Enterprise mu gihe mu karere ka Ngororero mu murenge wa Muhanda naho hari haguye undi; muri ako karere kandi ku italiki ya 11 Ukwakira mu murenge wa Muhororo, hari undi muntu umwe wari wagwiriwe n’ikirombe ubwo nawe yacukuraga amabuye mu buryo butemewe.

Kuri izi mpanuka, umuyobozi w’akarere ka Muhanga ari nako katakaje abantu benshi, Beatrice Uwamariya akaba atangaza ko ubucukuzi bw’amabuye butemewe aribwo buri inyuma y’izi mpanuka zose.

Meya Uwamariya agira ati:” Abenshi bahitamo gucukura bitemewe, bagatangira buhoro buhoro bujura hakazagera ubwo haba hanini, kubera ko baba barahacukuye nabi kandi nta n’ibikoresho bibakingira bafite, iyo kiridutse barimo kirabagwira, dore ko hari n’ibisanzwe biriduka kubw’amahirwe ntihagire abo bisangamo.”

Mu gusoza. Meya Uwamariya yavuze ko inzego zirimo gukorana ngo hakumirwe icyatuma abaturage batandukanye muri ibi bice birangwamo amabuye badasubira gukora ubucukuzi butemewe n’amategeko kuko uburyo babukoramo ari bwo ntandaro y’iriduka ry’ibirombe bikomeje guhitana ubuzima bw’abatari bake.

Polisi ikorera mu karere ka Muhanga ikaba itangaza ko iki kirombe cyaguyemo bariya 8 cyahise gifungwa burundu ndetse kirarindwa n’ubwo n’ubundi cyacukurwaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Muhanga, CIP Jean Bosco Karega akaba avuga ko abahasize ubuzima uko ari 8 bari mu kigero cyo hagati y’imyaka 13 na 26 y’amavuko, bakaba baramaze gushyingurwa.

CIP Karega agira ati:”Amabuye y’agaciro ni umutungo w’igihugu, kuyacukura bisaba uburenganzira. Nubwo wayabona mu murima wawe, ntibiguha uburenganzira bwo kuyacukura.”

Yakomeje agira ati:” Ntiduhwema kubakangurira kudacukura nta burenganzira kubera ingaruka zitagira ingano bahuriramo nazo, urugero ni aba bahasize ubuzima; nta bwishingizi, nta tegeko ribarengera, ni igihombo ku miryango yabo n’igihugu muri rusange, birababaje mu gihe byari ibintu byashobokaga kwirindwa.”

Yakanguriye abaturage kwirinda kuyacukura mu buryo butemewe, kuko, uretse kuba binyuranyije n’amategeko, guhitana no gukomeretsa abantu,byangiza kandi ibidukikije.

Aha yagize ati:” Turasaba abaturage baturiye ahacukurwa amabuye gukorana na kompanyi zihacukura kuko ziba zikeneye abazikorera kandi zibifitiye uburenganzira n’ibikoresho byemewe n’imyambaro yabugenewe bishobora kubarinda ndetse n’ubwishingizi ; nibareke kwishinga indonke ntoya ariko zibakururira ibibazo birimo n’impfu za hato na hato.”

CIP Karega ariko yasabye n’ abakora ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro babifitiye uburenganzira kubikora kinyamwuga bakoresha ibikoresho bigezweho, aho yagize ati: "Iyo urebye uburyo bamwe muri aba bacukuzi bakora akazi kabo, usanga badakora ubucukuzi bugezweho, bakoresha amapiki, amasuka n’ibindi bikoresho gakondo. Inama twatanga ni uko abacukuzi bashaka ibikoresho bigezweho abahabwa akazi nabo bakita ku mutekano w’ubuzima bwabo”.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Muhanga atangaza ko Polisi igiye kurushaho gukorana n’ubuyobozi bw’ inzego z’ibanze cyane cyane ku rwego rw’umudugudu, kujya batanga amakuru ku gihe kuri ubu bucukuzi kandi bagafatanya gukomeza guhugura abakora ubucukuzi bw’amabuye kubunoza hagamijwe kurinda ko ubuzima bw’abaturage bukomeza kuhatakarira kandi banarengera ibidukikije”.

Mu gusoza, CIP Karega yaburiye abitwikira ijoro bakajya kwiba amabuye mu birombe gucika kuri iyo ngeso kuko usibye no kuba ibirombe byabagwira bakahasiga ubuzima, ngo n’amategeko abahana arahari ku buryo Polisi itazabihanganira na rimwe ahubwo izajya ibafata ibashyikirize inzego z’ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa