skol
fortebet

Abantu 18 basanganywe Coronavirus, 19 ni bo bakize

Yanditswe: Friday 03, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bipimo 2,216 byafashwe uyu munsi tariki ya 03 Nyakanga 2020 abantu 18 basanganywe Coronavirus mu gihe abandi 19 bayikize basezererwa mu bitaro.

Sponsored Ad

Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 18 ba Coronavirus mu Rwanda barimo ababonetse I Kigali:5, Rusizi: 9, Rwamagana:1& Kirehe: 3. Abamaze kwandura iyi ndwara bose babaye 1,081. Uyu munsi hakize 19, abakize bose baba 512. Abakirwaye ni 566. Abamaze gupfa ni 3.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu Kane tariki ya 02 Nyakanga 2020, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangiye igikorwa cyo gupima icyorezo cya COVID-19 abanyarwanda batandukanye batuye mu Mujyi wa Kigali.

Ni igikorwa cyatangiriye kuri Stade Amahoro, ariko kizanakomereza mu bindi bice bitandukanye by’umujyi, birimo i Nyamirambo na Kicukiro; mu rwego rwo kumenya ishusho nyayo y’iki cyorezo ku butaka bw’u Rwanda.

Buri minota irindwi, abakozi bo mu nzego z’ubuzima bafatanyije n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda, bahagarika itsinda ry’abantu, baba abari mu binyabiziga cyangwa abagenda n’amaguru, bakabasaba kwipimisha ku bushake.

RBC ivuga ko kuva kuri uyu wa Kane kugera kuwa Gatanu iteganya gufata ibipimo by’abantu 2000, mu gihe icyumweru gitaha kizajya kurangira imaze gufata ibipimo bigera ku 5000.

Umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko iki gikorwa kizabafasha gusobanukirwa neza imiterere ya COVID-19, kuko uburyo buri gukoreshwa bumeze neza nk’ubushakashatsi.

Ati “Ni igikorwa cyunganira kumenya, gusesengura no gusobanukirwa iki cyorezo. Tuzajya tubisubiramo buri byumeru bibiri, tunahindura uburyo tubikoramo bufasha abantu kuko binatuma bamenya uko bahagaze.”

Gupima abantu muri ubu buryo bwa rusange bitandukanye n’uko bisanzwe bikorwa kuko abasanzwe bapimwa ari ababa bari mu itsinda ry’abaketsweho kwandura COVID-19, hashingiwe ku kuba barahuye n’abanduye cyangwa baragiye ahantu hagaragaye ubwandu nko mu bindi bihugu.

Biteganyijwe ko gupima mu buryo rusange bizakomereza mu ntara zose z’igihugu ndetse guhera kuri uyu wa mbere, ku mihanda yinjira mu Mujyi wa Kigali, mu bice bisanzwe biturukamo abantu benshi bakorera i Kigali ariko bagataha hanze yayo […] harashyirwa uburyo bwo gupima abantu batandukanye bahanyura.

Ibice bizibandwaho ni ku Giti cy’Inyoni, Rugende na Gahanga, aho abanyamaguru n’abatwawe n’ibinyabiziga bazaza basabwa iminota itanu yo gupimwa, ubundi bagakomeza urugendo rwabo.

Ubuyobozi bwa RBC buvuga ko abazajya bapimwa, bazajya bohererezwa ibisubizo byabo kuri telefone ngendanwa nyuma y’amasaha 48.

Bamwe mu bapimwe babwiye IGIHE ko kwipimisha ari ngombwa kandi ko ubu buryo bwo gupima bwatangijwe bwabafashije cyane kuko bazamenya uko bahagaze, bitume barushaho gufata ingamba zo kwirinda.

Me Moïses Sebusandi ati “Kwipimisha ni ngombwa kuko ni nabwo buryo bwo kumenya uko gihagaze.”

Me Sebudandi avuga ko akazi kabo kabasaba guhura n’abantu benshi batandukanye, barimo n’abafungiye muri gereza na za kasho.

Niyonsenga Eric ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, yavuze ko kuri we ari amahirwe yo kumenya uko ahagaze kandi bikamufasha kurushaho gufata ingamba zo kwirinda.

Ati “Ngiye kurushaho kwitwararika cyane kuko nshobora gusanga ntarwaye nkagenda, mu gihe ntegereje ibisubizo bagahita banyanduza kandi navuye kwipimisha; bivuze ko ngomba gukomeza kwitwararika uko bikwiye, nirinda kwegerana n’abantu mu buryo burenga ku mabwiriza twahawe.”

N’ubwo gupimwa COVID-19 ari ubuntu, RBC ivuga ko agaciro ko gupima umuntu umwe kari hagati y’amadorali ya Amerika 50 na 100.

Umuntu uzagaragarwaho ko yanduye mu bari gupimwa mu buryo rusange, azajyanwa kwa muganga, ahasanzwe havurirwa abanduye iki cyorezo, ubundi yitabweho kugeza akize.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ku wa 25 Kamena 2020, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko imidugudu itandatu yo mu turere twa Kicukiro na Nyarugenge, igomba kujya muri Guma mu Rugo mu gihe cy’iminsi 15, kubera icyorezo cya Coronavirus cyatugaragayemo.

Kuva icyo gihe hakomeje kugaragara abarwayi bashya muri Kigali bivugwa ko bafitanye isano cyangwa bahuye n’abanduye.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikomeje gushimirwa ingamba cyafashe zo guhangana na Coronavirus zirimo gupima abantu ku bwinshi, gushishikariza abaturage kugira isuku, gukurikirana abanduye n’abakekwaho kwandura Coronavirus n’ibindi.

Ku wa 30 Kamena 2020 nibwo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi warushyize mu bihugu abaturage babyo bemerewe gutembera i Burayi, nyuma yo gusesengura no kunyurwa n’ingamba rwafashe mu guhashya Coronavirus.

Nubwo serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, Abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa