skol
fortebet

Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 289 barayandura

Yanditswe: Tuesday 19, Jan 2021

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 19 Mutarama 2021,abantu 2 bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda ugera kuri 148 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 289 bakagera ku 11,548. Uyu munsi hakize abantu 168 mu masaha 24 ashize.
Abahitanwe na Covid-19 mu Rwanda n’abagore 2 barimo uw’imyaka 75 I Nyabihu n’undi w’imyaka 63 I Musanze.
Abanduye bashya uko ari 289 babonetse:
Kigali:114, Ngoma:79, Gicumbi:15, Gatsibo:14, Karongi:13, Nyagatare:11, (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 19 Mutarama 2021,abantu 2 bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda ugera kuri 148 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 289 bakagera ku 11,548. Uyu munsi hakize abantu 168 mu masaha 24 ashize.

Abahitanwe na Covid-19 mu Rwanda n’abagore 2 barimo uw’imyaka 75 I Nyabihu n’undi w’imyaka 63 I Musanze.

Abanduye bashya uko ari 289 babonetse:

Kigali:114,
Ngoma:79,
Gicumbi:15,
Gatsibo:14,
Karongi:13,
Nyagatare:11,
Muhanga:8,
Rulindo:8,
Huye:7,
Rubavu: 6,
Kirehe:3,
Musanze:3,
Nyamagabe:2,
Rwamagana:2,
Nyaruguru:1,
Nyabihu:1,
Gisagara:1,
Ruhango:1.

Abamaze gukira bose:7,580.
abakirwaye:3,820

Ibimenyetso bya Covid-19 birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yanenze bimwe mu bihugu bikize ku bwo kutubahiriza amasezerano yo gusaranganya inkingo za COVID-19, ahubwo bikaziharira mu gihe ibikennye bigowe cyane no kuba byagerwaho nazo.

Dr Tedros yavuze ko bitari bikwiye ko urubyiruko rugikomeye kandi rufite ubuzima bwiza rwo mu bihugu bikize ruhabwa urukingo mbere y’abantu bafite ibyago byinshi byo kuzahazwa n’icyorezo bo mu bihugu bikennye.

Yavuze ko hamaze gutangwa dose miliyoni 39 z’inkingo mu bihugu 49 bikize, mu gihe igihugu kimwe gikennye cyahawe dose 25 gusa.

Kugeza ubu ibihugu birimo u Bushinwa, u Buhinde, u Burusiya, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byamaze gukora inkingo za COVID-19 hakiyongeraho n’izakozwe ku bufatanye bw’ibihugu nk’urwa Pfizer rwakozwe ku bufatanye bw’u Budage na Amerika, gusa ahanini ibi bihugu byose usanga bishyira imbere guha inkingo abaturage babyo gusa.

Ubwo yari mu nama yahuje Inama y’Ubutegetsi ya OMS, Dr Tedros yavuze ko Isi hari ibyo yirengagije kandi bizagira ingaruka.

Ati “Ndashaka kuvuga ko Isi iri guhura n’ikibazo gikomeye cyo gutakaza indangagaciro, kandi ikiguzi cyacyo kizishyurwa n’impfu z’abantu bo mu bihugu bikennye.”

Yavuze ko imyumvire yo kwishyira imbere ari iyo kwibeshya cyane kuko yazateza ibibazo bikomeye, ati “Mu by’ukuri, ibi bikorwa bizatuma icyorezo kirushaho gutinda, bituma abantu barushaho guhangayika n’ubukungu burusheho kudindira.”

Umuyobozi wa OMS yasabye ko ibihugu bose byagaragaza uruhare rwuzuye muri gahunda ya COVAX, igamije korohereza ibihugu bikennye kugerwaho n’urukingo rwa COVID-19.

Ati “Icyifuzo cyanjye ku bihugu byose binyamuryango ni uko ku Munsi Mpuzamahanga wahariwe Ubuzima uba ku wa 7 Mata, inkingo za COVID-19 zizaba ziri gutangwa muri buri gihugu nk’ikimenyetso cy’icyizere cyo gutsinda icyorezo ndetse n’ubusumbane, bwo muzi w’ibibazo byinshi by’ubuzima Isi ifite.”

Kugeza ubu ibihugu birenga 180 nibyo bimaze gusinya ku masezerano ya COVAX, yashyizweho na OMS, igamije guhuriza imbaraga z’ibihugu hamwe kugira ngo bibashe kubona inkingo za COVID-19.

Ibihugu 92 muri ibyo ni ibikiri mu nzira y’amajyambere, bikaba bizafashwa kwishyura n’ikigega cyatewe inkunga. Dr Tedros yavuze ko kugeza ubu bamaze kubona dose miliyari ebyiri z’inkingo, hakaba hagitegerejwe n’zindi zirenga miliyari imwe, mbere y’uko zitangira gutangwa muri Gashyantare 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa